skol
fortebet

Kagarara yahuriye na Ashton Hall muri Ghana, amurusha imbaraga muri Pompage

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 29, Jun 2026

Kagarara yahuriye na Ashton Hall muri Ghana, amurusha imbaraga muri Pompage

Sponsored Ad

skol

Enock Uwizeye, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Kagarara, yahuriye muri Ghana n’umunyamerika Ashton Hall, umwe mu bafite izina rikomeye mu gukora no kwamamaza imyitozo ngororamubiri.

Iyi gahunda yabaye ku wa 28 Kamena 2026, ubwo Kagarara yahagurukaga mu Rwanda ari kumwe na Assouman, ushinzwe kumucungira ibikorwa (Manager), berekeza muri Ghana aho Ashton Hall yatangiriye urugendo rwo gusura ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Bakigera ku kibuga cy’indege, Kagarara yakiriwe n’itsinda riherekeje Ashton Hall, maze bombi bahita bakora irushanwa rito ryo gukora Pompage (Push-ups) kugira ngo bapime imbaraga zabo.

Mu iryo rushanwa, bageze kuri Pompage 70, Ashton Hall aza kunanirwa ahagarika, mu gihe Kagarara yakomeje agaragaza ko yari agifite imbaraga zo gukomeza.

Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, bombi bakomeje gahunda yabo berekeza aho bahuriye n’abandi bakunda imyitozo ngororamubiri, bagirana ibikorwa bitandukanye byo gushishikariza urubyiruko kwita ku buzima binyuze mu siporo.

Amakuru avuga ko Ashton Hall ateganya no gusura u Rwanda mu minsi iri imbere, nyuma y’ubutumire yahawe na Kagarara binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Biteganyijwe ko azasura ahantu hatandukanye ndetse akanahura n’abakunzi b’imyitozo ngororamubiri.

Ashton Hall amaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga kubera amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyitozo akora n’uburyo abaho ubuzima bushingiye ku kwita ku mubiri, ibintu byatumye agira abakurikira babarirwa muri za miliyoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa