skol
fortebet

Kamala Harris yibasiye Trump

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 08, May 2026

Kamala Harris yibasiye Trump

Sponsored Ad

skol

Kamala Harris yakomewe amashyi y’urufaya ubwo yagaragazaga ko intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran ari umwanda.

Yabigarutseho ku gicamunsi cyo ku wa 7 Gicurasi 2026 ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates bo muri muri Leta ya Nevada.

Kamala wabaye Visi Perezida wa 49 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka itanu kugeza mu 2025 ku ngoma ya Perezida Joe Biden, ni umwe mu bo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates batemeranya n’intambara ubutegetsi bwa Donald Trump bwatangije.

Benshi bashingira ko yakuruye ibibazo mu Isi ikazahaza ubukungu, igapfiramo Abanyamerika ndetse ko Trump yayitangije adasabye uruhushya Abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Kamala ati “Iyo murebye kuri iyi ntambara yo muri Iran, Abanyamerika batashakaga, ndetse itaremejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, nubwo yatangijwe ntabwo yagakwiriye kuba yaratangijwe. Yavuze ibijyanye no kurimbura, nyuma avuga ibindi ko yakoze ….. byose ni umwanda.”

Harris yahise yakirizwa urufaya rw’amashyi abantu bishimira ibyo avuze agaragara nk’uri kunnyega Donald Trump wavuze ko agamije kurimbura Iran ariko uyu munsi akaba agihanganye n’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Kugeza ubu impande zihanganye mu ntambara zashyizeho agahenge nubwo hacishamo igihe zigakozanyaho. Nko ku wa 7 Gicurasi 2026 Iran na Amerika byarasanye buri ruhande rushinja urundi ubushotoranyi.

Trump yasabye Iran kwemera umushinga wo guhagarika intambara, bayoherereje bitaba ibyo igahura n’ibyago. Icyakora Abanya-Iran bavuze ko bagiye kuwusuzuma.

Muri iyi nama Harris yakomeje kunnyega Amerika na Trump ati “Muzi uwatsinze muri iyi ntambara kurusha abandi? U Burusiya kubera ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli. Ni iki yakoze? Yakuriyeho u Burusiya ibihano. Muzi icyo ibyo bisobanuye? Bari gukorera amafaranga kuko bari kugurisha ibikomoka kuri peteroli batagakwiye kuba bagurisha.”

Harris yakomeje avuga ko ibikoresho bya gisirikare biri gukoreshwa muri Iran byagakwiriye kuba biri kwifashishwa mu guhangana n’u Burusiya binyuze mu kunganira Ukraine.

Ati “Muzi ikindi bisobanuye? Turi kohereza intwaro ziremereye, amasasu ibikoresho by’ubwirinzi byagakwiriye gukoreshwa muri Ukraine. Murumva ko ingaruka ni nyinshi. Ntabwo ngiye kumwita ikigoryi gusa ateye ubwoba, ateye ubwoba.”

Intambara yo muri Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Igitangira ibitero bya Israel byahitanye abantu benshi barimo n’abayobozi bakuru ba Iran barangajwe imbere na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga.

Iran yarihimuye irasa ku bafatanyabikorwa ba Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati ari na ko yafungaga inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi.

Byatumye ubukungu bw’ibihugu byishingikirizaga kuri uyu muhora buhungabana, kuko akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli muri ibi bihe by’intambara karenze 126$, igiciro kigenda gihindagurika. Ubu kageze ku 100$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa