skol
fortebet

Kamerhe ntiyemeranya na Leta ya RDC yahagaritse imishahara y’abakorera ahagenzurwa na AFC/M23

Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yanenze icyemezo ubutegetsi bw’iki gihugu bwafashe cyo guhagarikira imishahara abakorera mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho AFC/M23 itangiye kugenzura umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, Leta ya RDC yasobanuye ko abakozi bayo bawukoreramo ndetse n’abari mu bindi bice bigenzurwa n’iri huriro, bahagarikiwe imishahara yabo mu cyiswe “ikiruhuko tekiniki”.

Kamerhe yagaragaje ko guhagarika imishahara y’aba bakozi ari igihano cyiyongera ku kindi, asaba Leta kubishyura amafaranga yabo mu buryo buhoraho.

Yagize ati “Twongeye gusaba Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe n’abagize Guverinoma ko bakora ibishoboka, imishahara y’abakozi ba Leta mu bice byafashwe ikabageraho bihoraho. Ntabwo intambara ikwiye kuba urwitwazo rwo guhana aba baturage kabiri.”

Kamerhe yibukije ko mu ntambara ya kabiri ya Congo, ubwo u Rwanda, Uganda n’indi mitwe yitwaje intwaro byagenzuraga bitatu bya kane by’igihugu cyabo, Leta ya RDC itigeze ihagarika imishahara y’abakozi, bityo ko ubu atari bwo ikwiye guhagarikwa.

Ati “Twabikoze mu gihe Uganda n’u Rwanda byagenzuraga ubutaka bwacu kandi icyo gihe hariho imitwe yitwaje intwaro irenga itandatu, bitatu bya kane by’igihugu byari byarafashwe ariko imishahara yarishyurwaga.”

Si imishahara yahagaritswe gusa kuko Leta ya RDC yanahagaritse banki zakoreraga mu mujyi wa Goma na Bukavu. Ibyo AFC/M23 yagaragaje ko ari icyaha cyibasira inyokomuntu.

Vital Kamerhe yasabye Leta ya RDC guha abakozi bayo bakorera mu bice bigenzurwa na AFC/M23 imishahara yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa