Kamonyi: Abantu bane bapfuye, hakekwa inzoga banyoye mu bukwe
Yanditswe: Wednesday 31, Dec 2025
Abantu bane barimo umwana uri munsi y’imyaka 18 bo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma bapfuye, hakekwa inzoga banyoye mu bukwe bikekwa ko yari ihumanye, abandi bajyanwa mu bitaro.
Byabaye ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025 ubwo mu Kagari ka Gishyeshye muri Rukoma umugabo wari ufite ibirori by’umubatizo mu minsi itatu yari gukurikiraho yasurwaga n’inshuti ze ngo bategure neza ibirori.
Abaturage batuye hafi y’aho byabereye babwiye TV & Radio 1 ko uwo muhungu na bagenzi be, nyuma yo kuganira kuri uwo mubatizo, baje kwerekeza ku muturanyi wabo wari wasabishije umukobwa we, bahabwa inzoga bikekwa ko yahumanyijwe.
Umwe yagize ati “Uwo mugabo wari kubatizwa yitwaga Eric, twari duturanye. Hari abahungu b’inshuti ze bari baje kumusura kuko ahari habaye ubukwe hari hafi y’iwe, ubwo baza kujyayo babaha inzoga.”
Undi yagize ati “Ntabwo ari ubwinshi bw’inzoga banyweye kuko abantu basanzwe babikora, ahubwo bari bazihumanyije. Abayinyoyeho bose barapfuye hamwe n’akana bari baturanye kayinyoyeho kakabigendeyemo.”
Abo baturage kandi bakeka ko iyo nzoga Eric na bagenzi be banyoye yari ifite abo igambiriye, bitewe n’uko iyo iba yarasangiwe n’abari muri ubwo bukwe bose yari guhitana cyangwa ikazahaza abantu benshi cyane.
Abanyoye kuri iyo nzoga bikekwa ko ihumanye ba mbere batatu bapfuye ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025 mu gihe undi umwe yapfuye bukeye bwaho.
Abandi babiri barwariye mu Bitaro bya Remera - Rukoma mu gihe imibiri y’abitabye Imana yajyanywe gukorerwa isuzuma mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) i Kigali.
Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yemeje ko koko icyahitanye abo baturage ari inzoga banyoye, gusa avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri neza.
Ati “Turacyakomeje gukurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo neza. Gusa abaganga bemeza ko iyo nzoga basangiye ari yo yabaye nyirabayazana y’urupfu rwabo, ariko iperereza rirakomeje.”
Kugeza ku itariki 30 Ukuboza 2025, abantu babiri bari bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri izo mpfu, barimo n’umugore wa nyakwigendera Eric.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *