skol
fortebet

Kamonyi: Batanu bakurikiranyweho ubujura burimo gutobora inzu

Yanditswe: Monday 09, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abantu batanu bo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugalika batawe muri yombi, bakekwaho ubujura no gutega abantu bagamije kubambura utwabo.

Sponsored Ad

Byabaye mu ijoro rishyira uwa 9 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, aho abagabo batanu bari hagati y’imyaka 21 na 55 batawe muri yombi bakurikiranyweho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira bakabambura.

Aba bagabo kandi bakekwaho kwishora mu bujura bwo gutobora inzu z’abaturage bakiba ibintu byose. Amakuru avuga ko abatawe muri yombi bari basanzwe bakora ubujura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko abafashwe barimo n’abafatanywe televiziyo ya ‘flat screen’ bari bibye.

Ati “Abafashwe bafungiye kuri Sitatisiyo ya Polisi ya Runda, ngo bakurikiranwe mu mategeko.”

Yakomeje avuga ko gahunda zigamije gukumira no kurwanya ubujura muri rusange zikomeje, anaburira umuntu wese utekereza kwiba, ababurira ko Polisi iri maso. Yasabye buri wese gukora imirimo yemewe kuko abenshi ari urubyuriko rufite imbaraga zo gukora.

IGIHE yamenye ko muri aba bafashwe, harimo abari bibye amadirishya n’inzugi bakuye ku nzu y’umuturage yari icyubakwa, abibye televiziyo ndetse binjira no mu iduka ry’umuturage bararisahura.

Abasore batanu batawe muri yombi bakekwaho ubujura no gutobora inzu bakiba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa