skol

Kamonyi: Impanuka yahitanye umuntu umwe, ikomeretsa abandi 10

Yanditswe: Monday 05, Jan 2026

featured-image

Imodoka ya minibus itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali, hapfa umuntu umwe abandi 10 barakomereka.

Iyi modoka yari igeze mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugarika, ahazwi nko mu Nkoto.

Byabaye mu gitondo cyo ku wa 05 Mutarama 2026. Haketswe ko iyi modoka yabuze feri, ihita igonga izindi modoka ebyiri zari ziyiri imbere.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka bitaramenyekana neza icyayiteye ariko hakekwa kubura feri.

Ati “Ni imodoka ya minibus yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, igeze mu Nkoto ihita igonga imodoka ya Toyota V8, yari iyiri imbere, iyo na yo ihita igonga indi kamyo ya Howo yari iyiri imbere, iyo minibus ihita irenga umuhanda.”

SP Kayigi yakomeje avuga ko iyi mpanuka yahise ihitana ubuzima bw’umuntu umwe bari muri iyo minibus, abandi 10 bagakomereka, mu gihe abandi babiri bo muri Toyota V8 n’abo muri Howo bo ntacyo babaye.

SP Kayigi, yaboneyeho kongera kwihanangiriza abashoferi kujya bagenzura ubuzima bw’ibinyabiziga batwara mbere yo kugera mu muhanda, no kujya bubahiriza ibyapa byose byo mu muhanga mu rwego rwo kugerageza kwirinda impanuka.

Umurambo w’uwapfuye wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rukoma mu Karere ka Kamonyi, mu gihe bamwe mu bakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, abandi mu bya Nyarugenge, abandi mu bya Kacyiru.

Mu mpera z’umwaka ushize, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yagaragaje ko impanuka zirenga ibihumbi 41, zahitanye ubuzima bw’abantu 2907 mu myaka ine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa