skol
fortebet

Kamonyi: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu nzu amanitse mu mugozi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 21, Jul 2026

Kamonyi: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu nzu amanitse mu mugozi

Sponsored Ad

skol

Nsanzimana Justin, wari utuye mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi imbere mu nzu yabagamo, aho amakuru y’ibanze agaragaza ko ashobora kuba yiyahuye.

Amakuru ava mu baturage avuga ko umwe mu baturanyi be yamusanze adakingura n’ubwo yari amaze igihe amukomangira. Nyuma yo kubona nta gisubizo, yahise ahamagara umwe mu bavandimwe ba Nsanzimana kugira ngo bafatanye kureba icyabaye.

Ubwo uwo muvandimwe yahageraga, basanze inzu ifunze kandi nta kimenyetso cyagaragazaga ko hari undi muntu wayinjiyemo. Nyuma bafashe icyemezo cyo kurebera mu idirishya, bahita babona Nsanzimana amanitse mu mugozi, icyo gihe yari yamaze kwitaba Imana.

Rwagatare Benoit, umwe mu bavandimwe ba nyakwigendera, yavuze ko aheruka kubonana na we ku wa Gatanu, aho bari bahuriye banywa inzoga nk’uko bari basanzwe babigenza. Yavuze ko icyo gihe nta kibazo kidasanzwe yari yabonye kuri we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru, avuga ko Polisi ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bagera aho byabereye, bakaba bakomeje iperereza no gukusanya ibimenyetso kugira ngo hamenyekane icyabaye.

Abagize umuryango wa nyakwigendera bavuga ko yari asanzwe abana n’umugore we, ariko ko bari bamaze hafi ibyumweru bibiri batabana nyuma y’uko umugore we yari yarahukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa