skol
fortebet

Kampala: Abanyeshuri batatu barimo n’Umubiligi batawe muri yombi bakora igisa no kwigaragambya

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 05, Aug 2024

Kampala: Abanyeshuri batatu barimo n'Umubiligi batawe muri yombi bakora igisa no kwigaragambya

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu Mbere taliki 05 Kanama 2024, abanyeshuri batatu b’Abagande biga muri kaminuza ya Kampala n’undi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi batawe muri yombi ubwo berekezaga kuri Ambasade y’Ubushinwa i Kololo, Kampala.

Aba banyeshuri bakoze igisa n’imyigaragambyo kugira ngo basabe Ambasaderi w’Ubushinwa muri Uganda gusaba guverinoma y’Ubushinwa guhagarika isosiyete ikora ibijyanye na peteroli yo mu Bushinwa, gutera inkunga umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli muri Afurika y’Iburasirazuba (EACOP).

Abigaragambyaga bagaragaje impungenge z’uko iyubakwa ry’umuyoboro wa peteroli wa kilometero 1,443 uri gucukurwa uzangiza ibidukikije bityo bikanangiza ubushobozi bw’ubukerarugendo bwa Uganda, kandi bikazateza n’ibindi biza.

Ikinyamakuru Dailymonitor nta byinshi cyatangaje kuri aya makuru, ngo hamenyekane aho aba banyeshuri bafungiwe cyangwa niba bahise barekurwa.

Ni nyuma y’uko hashize iminsi micye urubyiruko ruzwi nka Gen- Z rugerageje kwigaragambya ariko ntibyabahira kuko inzego z’umutekano zahise ziyiburizamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa