Kanye West arashinja Kim Kardashian uburaya no gucuruza abantu bo gusambanywa
Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

Umuraperi w’umunyamerika, Kanye West yatangaje ko uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian n’umuryango we bacuruza abantu by’umwihariko abana b’abirabura bo kujya basambanywa n’abagabo cyangwa abagore.
Aya magambo akakaye yayatangaje mu gihe akomeje urugamba rwo guhatanira uburenganzira bwo kurera abana bane yabyaranye na Kim Kardashian.
Nk’uko byatangajwe na TMZ, Kim Kardashian yahagaritse urugendo rw’umukobwa wabo, North West yagombaga kugirira kwa Kanye West nyuma yo kumenya ko Andrew na Tristan Tate (Abavandimwe bazwiho gufata abagore ku ngufu) bari mu nzira bagana aho Kanye yari ari.
Ibi byarakaje cyane Kanye West, maze asuka umujinya kuri Kim n’umuryango we abinyujije ku rubuga rwa X.
Yagize ati: “Kim Kardashian ni umucuruzi w’abantu. Sinishimiye ukuntu Twigs yashyize umukobwa wanjye muri videwo ye yambaye nk’umuntu mukuru. Nari niteze ibindi kuri Twigs. Mwese sinshaka kubabona.”
Yakomeje agira ati: “Ubugingo bwanjye bwabaye umwijima. Murebe uko mutazanyizera ahubwo mukavuga ko ari ubusazi. Abagize umuryango wa Kardashian ni indaya, kandi bacuruza abana b’abirabura.”
Kugeza ubu, Kim Kardashian n’umuryango we ntibaragira icyo batangaza ku birego bya Kanye West.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *