skol

Kara Braxton wegukanye WNBA inshuro ebyiri yapfuye

Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026

featured-image

Kara Braxton wabaye umukinnyi ukomeye muri Shampiyona ya Basketball y’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA), akanayitwara inshuro ebyiri, yitabye Imana ku myaka 43.

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare, ni bwo Braxton yakoze impanuka ikomeye ubwo yari mu modoka mu gace ka Cobb County muri Leta ya Georgia.

Nyuma y’iyo mpanuka, umuhungu we, Jelani Thurman, yahise ashyira hanze ifoto akiri muto ari kumwe na nyina yambaye umwambaro yakinanaga, ayikurikiza ubutumwa bugaragaza ko azamukumbura “nk’umwamikazi” we.

Gusa ntabwo byahise byemezwa ko yitabye Imana, kugeze ubwo ku wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare 2026, Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press (AP), byemerewe n’umuryango we ko uyu mukinnyi yitabye Imana.

Braxton yahagaritse gukina mu 2014, nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo Detroit Shock, Tulsa Shock, Phoenix Mercury na New York Liberty.

Amakipe yakiniye ndetse na WNBA byamwifurije iruhuko ridashira, ndetse bigaragaza ko bizakomeza kumuba hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa