Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba yapfuye nyuma y’uko afashe imiti myinshi yari asanzwe anywa, akarenza ingano yayo.
Umuvugizi w’urwego rw’ u Rwanda rushinzwe igororero (RCS), CSP Sengabo Hillary, yemeje ko Krasira Aimable yapfuye nyuma gato yo kurekurwa mu igororero rya Nyarugenge.
CSP sengabo, yavuze ko ubwo Karasira yari amaze gufungurwa ari ku kibuga cya gereza, ahasanzwe hasakirwa abagororwa batashye ndetse bakanahategerereza abo mu muryango baza kubacyura, Karasira yafashe imiti asanzwe anywa y’uburwayi yari asanganwe, abantu bamubona arimo anywa myinshi baramwegera barayimwaka ariko basanga hari iyo yamaze kunywa.
Ubwo babonaga ko amaze kunywa imiti myinshi irengeje urugero, yahise ajyanwa mu ivuriro ry’igororero ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze ariko ahita ajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge birangira yitabye Imana.
Ati “Ubusanzwe iyo yayinywaga yasinziraga ikamufasha gusinzira umwanya, ariko kuko yayinyweye nk’uwiyahura, yanyweye myinshi ni yo yamuviriyemo urupfu. Bamugejeje kwa muganga ku bitaro bya Nyarugenge biranga.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *