Karongi: 21 biyise’ Abatahajuru’ bafatiwe mu rugo rw’umuturage bahasengera
Yanditswe: Friday 14, Nov 2025
Abagore 17 n’abagabo 4 biyise ‘Abatahajuru’ bafatiwe mu rugo rw’umwe muri bo witwa Munyangeyo Isaacar w’imyaka 74, mu Mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi, bahasengera bitemewe, ikaba yari inshuro ya 2 muri uru rugo hafatirwa abahasengera muri ubwo buryo.
Bafashwe ku bufatanye bw’abaturage, Inzego z’ibanze, n’iz’umutekano, ubwo ubuyobozi bwari muri gahunda isanzwe yo kureba uko imibereho y’abaturage yifashe n’ibikiyibangamira.
Umuturanyi w’urwo rugo wavuganye na Imvaho Nshya yagize ati: “Ni ishuro ya 2 rufatirwamo aba bantu biyita abarokore b’abatahajuru, biyomoye ku itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7. Bafashwe ubwo abayobozi bari barugezemo bari muri gahunda isanzwe y’imibereho myiza y’abaturage. Aba basenga bari bahazindukiye mu rukerera batazi ko hari abayobozi bari bubagwe gitumo, batangira gusenga.”
Yavuze ko bagifatwa bashyikirijwe polisi sitasiyo ya Gishyita ngo baganirizwe, bigishwe neza gahunda za Leta, cyane cyane ko nta n’imwe bubahiriza, bavuga ko batazemera.
Imvaho Nshya yavuganye n’umwe mu badiventisite bo kuri Ngoma aho mu M urenge wa Gishyita, avuga ko babiyomoyeho bahitamo kujya basengera ahandi hatandukanye.
mu mashyamba,ibihuru cyangwa mu rugo rw’uwemeye kubakira,bavuga ko idini ryabo ari ijambo ry’Imana, batemera gahunda nyinshi za Leta bita iyo mu isi.
Ati: “Ntitwemera insengero kuko zubatse mu Isi, mituweli ni ishyirahamwe kandi amashyirahamwe yo mu Isi yanduye ntitugomba kuyayoboka. Hari abarwara muri bo bakivuza mu mavuriro biyishyuriye 100%, abandi bakavuga ko imiti yo mu nganda zo mu Isi Imana yayibabujije,iyemewe ari iy’ibyatsi.”
Anavuga ko bavuga ko batagira ubayobora wo mu Isi, bose bareshya, umuyobozi wabo ari Umwuka Wera, gusa abana bo bakemera kubajyana mu mashuri,ariko ko n’ibiryo hari ibyo batarya.
Abaturage b’Umurenge wa Gishyita bavuga ko abafite imyumvire nk’iyi bahari, kimwe no mu Murenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, banga kwikingiza n’izindi gahunda za Leta, bananga gusengera ahagaragara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Niyigena Afisa, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwe yiganiriye na bo bakimara kubafata, akumva bafite imyumvire iteye impungenge.
Ati: “Jye ubwanjye nafashe umwanya wo kubigisha, mbabaza itegeko ry’Imana ribabwira kutubahiriza gahunda za Leta no kutajya mu nsengero kandi Leta n’amatorero bishyirwaho n’Imana, numva ibyo bashubiza bakeneye kwigishwa bihagije bagahinduka.”
Avuga ko bavuga ko ari abatahajuru kuko imitekerereze yabo atari iyo mu Isi.
Ati: “Twahise tubazana kuri sitasiyo ya Polisi ya Gishyita ngo bajyanwe muri Transit center bigishwe indangagaciro z’umuco nyarwanda, banakurwemo iyo myumvire iyobya bafite.’’
Avuga ko usanga umubare munini ari abagore baba bataye abagabo n’abana mu ngo bakiruka inyuma y’ababashuka,bababwira kudakora umuganda n’ibindi bikorwa rusange.
Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe aho bumvise abasenga batyo no guhindura imyumvire.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *