skol

Karongi: Abafite amazi meza bageze kuri 96%

Yanditswe: Wednesday 29, Oct 2025

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko kwegereza abaturage amazi meza bigeze kuri 96%, mu gihe intego ariko Abanyarwanda bose bagomba kuzaba bafite amazi meza bitarenze umwaka wa 2029.

Abaturage bashyirwa mu cyiciro cy’abafite amazi meza, iyo bafite ivomo muri metero zitarenze 500 ku batuye mu cyaro, na metero zitarenze 200 ku batuye mu mujyi.

Mu ijambo yavugiye, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira, witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yavuze ko abaturage ba Karongi bashimira Perezida wa Repubulika ibikorwaremezo amaze kubagezaho birimo n’amazi meza.

Ati: “Mu kwegereza abaturage amazi meza tugeze ku rugero rushimishije. Hari n’umushinga wa Kivu Belt water supply system ugiye gutangira uzaha amazi imirenge y’umujyi wa Karongi.”

Mukantabana Xaverine wo mu Murenge wa Rugabano, hamwe mu hamaze kugezwa amazi meza avuga ko byamufashije kongera isuku yo ku mubiri n’isuku y’imyambaro.

Ati: “Nta mazi meza twagiraga, kugira ngo tubone amazi byadusabaga kujya kuvoma mu kabande. Kugerayo ni iminota 30. Harimo imvune kubona umugore nka njye atererana umusozi ijerekani ya litiro 20. Kubera ko amazi ari hafi nta kibazo nkigira cyo kumesa no kwiyuhagira mu gihe mbere umuntu yashobora kumara kabiri cyangwa gatatu atiyuhagire kubera kurondereza amazi.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi Isuku n’Isukura WASAC Group, mu Karere ka Karongi, Niyishimwa Fidele yabwiye IGIHE ko muri aka Karere kwegereza amazi meza abaturage bigeze 96%.

Niyishimwa avuga ko icyafashije Akarere ka Karongi kwihutisha igikorwa cyo kwegereza abaturage amazi meza ni umushinga Karongi wash ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Akarere n’umuryango Water for People.

Umushinga Karongi Wash ukorera mu mirenge yose y’Akarere ka Karongi uko ari 13 kuva mu 2020, ndetse uracyakomeje.

Ati: “Nibwira ko nta hantu wagenda muri Karongi ngo ubure ivomo. Igisigaye ahubwo ni ukongera ingano y’amazi ari nayo mpamvu turi kubaka Uruganda rw’Amazi rwa rugendera rugeze kuri 85%.”

Niyishimwa avuga ko bafite icyizere ko bitarenze 2029 abaturage bose bazaba bafite amazi meza bitewe n’undi mushinga witwa Kivu Belt water supply system ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa