Karongi: Abasenateri bijeje ubuvugizi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiryo by’amatungo
Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026
Aborozi n’abacururiza ibiryo by’amatungo mu Karere ka Karongi bavuga ko babangamiwe n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibiryo by’amatungo bagasaba ko hagira igikorwa mu kwirinda iri zamuka ribatera ibihombo.
Babigaragaje ku wa 20 Mutarama 2026, ubwo Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre na Senateri Dr Uwamariya Valentine bari mu Karere ka Karongi muri gahunda abasenateri barimo mu gihugu hose yo kureba ibibangamiye ubworozi by’umwihariko ikibazo cy’ibura n’ihenda ry’ibiryo by’amatungo.
Muri rusange aborozi mu gihugu hose babangamiwe n’izamuka ry’igiciro cy’ibiryo by’amatungo, gusa Intara y’Iburengerazuba ikagira umwihariko w’uko bihagera byiyongereyeho ikiguzi cy’ubwikorezi bitewe n’uko mu turere turindwi tuyigize nta na kamwe karimo uruganda rukora ibiryo by’amatungo.
Dusabemariya Odette, umworozi ufite inka enye mu Karere ka Karongi avuga ko ku munsi akama litiro 35 z’amata mu gihe izo litiro zakabaye zikamwa inka imwe.
Yatangaje ko mu bituma atabona umukamo ukwiye harimo kutabonera inka ze ibiryo bitewe n’uko bihenze hakiyongeraho no kuba biva kure.
Ati “Aborozi turi gukorera mu gihombo. Icyifuzo cyacu ni uko mu karere ka Karongi hakubakwa uruganda rw’ibiryo by’amatungo”.
Mu kwishakamo ibisubizo, Ikigo OX Rwanda gikora ibijyanye n’ubwikorezi, cyashyize ububiko n’iguriro ry’ibiryo by’amatungo mu isoko rya Bwishyura mu karere ka Karongi.
Iri guriro ku kwezi rigurisha toni 60 z’ibiryo by’amatungo arimo inkoko, ingurube n’inka.
Umukozi w’Ikigo OX Rwanda, Habinshuti Ernest yavuze ko mu mezi abiri ashize ibiciro by’ibiryo by’amatungo byazamutse inshuro eshatu.
Ati “Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12, igiciro cy’ibiryo by’amatungo cyiyongereyeho 1500Frw ku mufuka, uko kwezi kutararangira bongera kutubwira ko igiciro cyiyongereho 1500Frw. Muri uku kwezi kwa mbere nabwo ibiciro byongeye kuzamukaho 1500Frw hari n’aho usanga hiyongereyeho 2000Frw ku mufuka”.
Habinshuti avuga ko iri zamuka rya hato na hato riteza igihombo aborozi babagurira ibiryo by’amatungo kuko iryo zamuka ritagendana n’izamuka ry’igiciro cy’amatungo n’ibiyakomokaho.
Ati “Mu karere ka Karongi hakwiye kubakwa uruganda rw’ibiryo by’amatungo mu gukuriraho aborozi ikiguzi cy’ubwikorezi. Urwo ruganda rwakorohereza aborozi bo mu Karere ka Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi”.
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko igitera izamuka ry’igiciro cy’ibiryo by’amatungo ari uko ibyo bikorwamo birimo ibigori na soya biva hanze kandi igiciro cyabyo kikaba cyarazamutse.
Ati “Ibiryo by’amatungo higanjemo soya n’ibigori ariko bigaragara ko hari uturere ibyo binyampeke biteramo. Tukaba twumva hajyaho ubushakashatsi kugira ngo haboneke imbuto zitanga umusaruro bigendanye na buri gace. Uko bigaragara hakenewe ko inganda zikora ibiryo by’amatungo bifite ubuziranenge zagera hose mu gihugu”.
Ikilo cy’ibiryo by’amatungo kigera i Karongi cyiyongereyeho 45Frw bivuze ko umufuka w’ibilo 50 ugera i Karongi wiyongereyeho 2.250Frw y’ubwikorezi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *