Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bwahagaritse ibikorwa byo gucuruza ibigori bibisi ku bashaka ku byotsa no kubiteka bitogosheje, mu rwego rwo kurengera abahinzi no kwimakaza isuku.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne yabwiye IGIHE ko icyemezo cyo kubuza igura n’igurisha ry’ibigori bibisi bagifashe nyuma yo kubona ko iyo bigurishijwe ari bibisi bihombya abahinzi bikanateza umwanda aho byokerezwa ku muhanda ku mbabura.
Ati: "Ahantu hakavuye ibigori by’ibihumbi 300 Frw iyo abigurishije ari bibisi bamuha ibihumbi 100 Frw, ugasanga ahombye bya bihumbi 200 Frw byari kuzamugirira umumaro. Twashyizeho itangazo ku rwego rw’akarere ryashyizweho n’umurenge wa Rubengera ukunze guhinga ibigori byinshi, rivuga ko abantu bahagarika gusarura ibigori bibisi."
Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Karongi bashimye icyemezo cy’ubuyobozi bw’Akarere cyo guhagarika igura n’igurisha ry’bigori bibisi, bavuga ko bizagabanya ubujura byongere umusaruro.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho hari abahinzi bari baratangiye kugurisha ibigori bikiri mu mirima bikagurwa n’abajya kubyotsa.
Mukankundiye Aline, mu kiganiro na IGIHE yashimye icyemezo cyo kutagurisha ibigori bibisi avuga ko bizongera umusaruro.
Ati: "Nk’abahinzi b’ibigori turumva icyo cyemezo ntacyo kidutwaye kuko gusarura ibyumye niho umusaruro wiyongera."
Mukankundiye Therèse wo mu Kagari ka Gisanze, Umurenge wa Rubengera, yavuze ko "Twebwe abahinzi kiriya cyemezo cyadushimishije, kuko kotsa ibigori bibisi ku muhanda byatumaga abajura babitwiba mu mirima bakajya kubigurisha n’ababyotsa."
Mu Karere ka Karongi ibigori byahinzwe kuri hegitari 3282 bakaba bateganya kubona umusaruro uri hagati ya toni 2-3 kuri hegitari. Uyu musaruro uri munsi y’uwo bateganyaga kubona kubera ko igihembwe cy’umuhindo cyagize imvura idahagije mu ntangiriro zacyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *