Karongi: Hagaragaye ibirego 65 by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi 10
Yanditswe: Sunday 26, Oct 2025
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Karere ka Karongi bwatangaje ko Umurenge wa Rubengera n’uwa Gishyita ari yo iri imbere mu kugira ibirego byinshi by’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yihariye 36% by’ibirego 65 bimaze kwakirwa kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2025.
Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano, mu ngingo yaryo ya kabiri risobanura koingengabitekerezo ya Jenoside ari ugukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.
Mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yabereye mu Karere ka Karongi tariki 23 Ukwakira 2025, Umuyobozi wa RIB sitasiyo ya Bwishyura wari uhagarariye umuyobozi wa RIB mu Karere yagaragaje ko muri aka Karere ingengabitekerezo ya Jenoside igihari.
Ati “Kuva muri Mutarama kugeza uyu munsi tariki 23 Ukwakira 2025, tumaze kwakira ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside 65. Izo tuvuga ni izabashije kumenyekana”.
Murungu yavuze ko ibi birego byose byakorewe dosiye zishyikirizwa ubushinjacyaha, buziregera inkiko ndetse ngo kuri ubu bamwe bamaze gukatirwa abandi baracyaburanishwa.
RIB ivuga ko mu busesenguzi yakoze yasanze ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu Karere ka Karongi ituruka ku bintu bitatu, birimo kurwana no kugoreka amateka ya Jenoside, inyigisho mbi z’ababyeyi n’imbugankoranyambaga.
Muri ibyo birego 65 harimo 12 byo mu Murenge wa Rubengera, 10 byo mu murenge wa Gishyita, Rugabano 8, Bwishyura 7, Mubuga 7, Gitesi 6, Rwankuba 4, Gashari 2, Murambi 2, Mutuntu 2, Rugabano 1, Twumba 1.
Umurenge wa Ruganda ni wo utarabonetsemo ikirego cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Murungu yavuze ko ibi birego 65 hatarimo ibirego by’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside ko nko gutoteza uwarokotse jenoside, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwangiza ibimenyetso by’amateka ya Jenoside n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yavuze ko mu guhangana n’ibyaha by’ingabitekerezo ya Jenoside akarere gafite ingamba yo gukomeza ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa.
Ati “Iyo bavuze kudaheranwa abantu ntibasobanukirwa icyo aricyo. Ni ukuvuga ngo wa mwana ufite se ufungiye Jenoside cyangwa uri muri FDLR akwiye gutera intambwe akitandukanya n’ibitekerezo bya se nubwo bafitanye isano y’amaraso”.
Mu kubakira ubushobozi abarokotse Jenoside batishoboye, kuva muri Mutarama kugeza ubu imiryango 252 y’abarokotse Jenoside yahawe inka, naho mu butabera abarenga 60 bari barakatiwe n’inkiko gacaca bagatoroka bamaze gutabwa muri yombi.
Umuntu uhamijwe n’urukiko, icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’Amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *