skol

Karongi: Inkuba yishe umwana w’imyaka itandatu, ababyeyi be bagwa igihumure

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Umwana w’imyaka itandatu wo mu Karere ka Karongi yakubiswe n’inkuba arapfa, ababyeyi be bagwa igihumure.

Byabereye mu Mudugudu wa Kibuburo, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Twumba ku wa 27 Mutarama 2026.

Si muri urwo rugo gusa inkuba yakubise kuko yakubise no mu rugo baturanye naho abana babiri baho bagwa igihumure.

Hagati ya Saa Munani na Saa Kumi z’amanywa mu Murenge wa Twumba haguye imvura irimo inkuba nyinshi.

Muri iyo mvura abaturage bagiye kugama mu rugo rwa Manirafasha Samuel, basanga uyu mugabo n’umugore we Yambabariye Thamar n’umwana wabo barambaraye babakozeho basanga umwana atari guhumeka.

Abo bantu nibo bamenye bwa mbere ko ari inkuba ibakubise bahita babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanüel mu kiganiro na IGIHE yasabye abatuye muri aka gace gushaka imirindakuba kuko ari agace gakunze kwibasirwa n’inkuba.

Ati "Agace byabereyemo, ni agace gakunze kwibasirwa n’inkuba cyane. Turashishikariza abahatuye kugura imirindankuba kuko nubwo batekereza ko ihenze ntabwo ihenze kurusha ubuzima bwabo".

Umurindankuba mu Rwanda ugura hagati y’ibihumbi 40Frw n’ibihumbi 200 Frw bitewe n’ubunini bw’ubuso urinda.

Abaturage bagirwa inama yo kwirinda gukoresha radiyo, telefone na televiziyo mu mvura irimo inkuba kuko byongera ibyago byo gukubitwa nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa