skol

Karongi: Mu mezi atatu abarenga 60 bakatiwe n’inkiko bazira ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko

Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026

featured-image

Abashoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro babikora mu buryo bukurikije amategeko bavuga ko babangamiwe n’abakora uyu mwuga mu buryo budakurikije amategeko kuko babateza ibihombo, bagasaba ko hakongerwa imbaraga mu kubahana.

Muri Karongi abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bagaragara cyane mu mirenge ya Rubengera, Rugabano, Gashari, Murambi, Bwishyura na Mutuntu.

Babukorera mu migezi irimo Musogoro, Mashyiga na Nyabahanga inyura muri iyi mirenge.

Iyo ugeze ahakorerwa ubucukuzi butemewe usanga ababukora barategangaguye imirima y’abaturage, aho bangiza imyaka yabo udasize n’inkombe z’imigezi ya Nyabahanga na Musogoro yisuka mu Kiyaga cya Kivu na Mashyiga yiroha muri Nyabarongo.

Ntambara Elin umaze imyaka 13 akorera ubucukuzi bwemewe bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko acukura agasegereti, koruta na Lithium.

Ati “Mu kwezi tubona toni hagati y’eshanu n’esheshatu. Dukoresha abakozi hagati ya 400 na 500”.

Uyu mugabo ukorera no mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bubangamiye ishoramari rye.

Ati “Abakora mu buryo budakurikije amategeko, agera i Kigali nta misoro batanze bigatuma akagurisha ku giciro gito, bikica isoko ryacu. Ikilo cya gasegereti tukigurisha 35.000 Frw ariko we akigurisha 30.000Frw”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko kuva mu mpera z’umwaka ushize bahuye n’abafite imirima ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mirenge yose bababwira ingaruka z’ubwo bucukuzi n’amategeko abihana.

Ati “Twabasabye gutanga ibirego, tubabwira ko utazatanga ikirego azabazwa ko ari we uhacukura. Kuva icyo gihe abantu barenga 60 bamaze gukatirwa mu nkiko, ku buryo ubona ko bitanga umusaruro kuko abantu bacukuraga mu buryo butemewe umubare ugenda ugabanyuka. Uyu munsi dufite gitifu w’akagari ufunzwe uri kubibazwa”.

Uwo muyobozi w’akagari akurikiranyweho kuba yarahaga amakuru abakora ubucukuzi butemewe bakihisha inzego zije kubafata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa