skol

Karongi: Umugabo w’imyaka 42 yatwawe n’umugezi

Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026

featured-image

Habimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’umugezi ubwo yari avuye mu kabari atashye.

Byabereye mu Mudugudu wa Cyamakamba, mu Kagari ka Murengezo Umurenge wa Mutuntu ku wa 6 Mutarama 2026.

Saa Tanu z’ijoro nibwo uyu mugabo w’imyaka 42 yatashye avuye mu kabari ari kumwe n’abana be, aradandabirana agwa mu mugezi wa Mbirurume.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo cyo kuwa 7 Mutarama bahita batangira gushakisha uyu witwa Habimana Emmanuel ariko ntibamubona.

Ati "Nta cyizere dufite ko yaba akiri muzima. Turasaba abaturage ko muri iki gihe cy’imvura bakwiye kugira amakenga kubera imvura imaze iminsi igwa hari igihe umuturage agera ahantu amazi yamugeraga mu mavi agasanga yabaye menshi akaba yamutwara icyo gihe wareba ahandi uca. Indi nama tugira abaturage ni ugutaha kare."

Gitifu Ntaganda yasabye abaturage ko uwabona umurambo wa Nyakwigendera ko yabimenyesha ubuyobozi bumwegereye.

Habimana Emmanuel asize umugore n’abana bane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa