Karongi: Umugabo yishe umugore we amutemye kubera gukeka ko amuca inyuma
Yanditswe: Thursday 20, Nov 2025
Umugabo wo mu Karere ka Karongi w’imyaka 42 yatawe muri yombi akekwaho kwica atemye umugore w’imyaka 37 bari bamaze imyaka itandatu babana bitemewe n’amategeko.
Byabereye mu Mudugudu wa Winzira, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwankuba, ku wa 18 Ugushyingo 2025.
Saa Tatu na 40 z’ijoro ni bwo uyu mugore yatashye ageze mu rugo asanga umugabo babanaga yamwiteguye n’umuhoro ahita amuteka.
ibyo byose byabaye nyuma y’uko bari bari kumwe mu kabari, umugabo akumva umugore we avugana kuri telephone n’undi mugabo basa n’abateretana, bigahurirana n’uko yari asanzwe amukekaho kumuca inyuma.
Uyu mugabo w’imyaka 42 yari asanzwe afite urundi rugo yataye ajya kwinjira uyu mugore, bari bamaranye imyaka itandatu babana bidakurikije amategeko.
Ibi bikimara kuba umugabo yahise acika, afatirwa mu Murenge wa Gitesi ku wa 19 Ugushyingo Saa Tanu z’amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Nsabimana Felicien yihanganishije umuryango wa nyakwigendera asaba ababana nk’umugore n’umugabo ko bakwiye kubahana no kujya inama ku bireba umuryango wabo.
Ati “Dufite ubuyobozi buhera mu Isibo, ku mudugudu ku Kagari kuzamura, tubagira inama ko igihe bagize ibyo batumvikana bakwifashisha ubuyobozi cyangwa inshuti z’umuryango zikabafasha gushaka umuti w’ikibazo”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *