
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Kabiri yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba.
Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Kayikwamba yari ashyikirije Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi.
Nta byinshi iyi Perezidansi yatangaje ku byagenzaga uriya mukuru wa dipolomasi ya Congo i Burundi.
Uruzinduko rwe icyakora rwabaye nyuma y’ukwezi kumwe Perezida Evariste Ndayishimiye avuye i Kinshasa, mu ruzinduko rwari rugamije kurebera hamwe ubufatanye hagati y’ingabo z’u Burundi n’iza RDC mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.
Amakuru kandi avuga ko muri urwo ruzinduko rwo ku wa 23 Werurwe, Ndayishimiye yishyuje Tshisekedi amafaranga y’abasirikare yamwoherereje kugira ngo bamufashe kurwanya M23.
Kuva muri Kanama 2023 kugeza tariki ya 23 Gashyantare 2025, u Burundi bumaze kohereza mu burasirazuba bwa RDC abasirikare bagera ku bihumbi 15 bibumbiye muri batayo 20.
Izi ngabo icyakora nta kinini zirafasha RDC, kuko kuva muri Mutarama ihuriro ry’Ingabo zayo zatakaje uduce twinshi tw’ingenzi turimo imijyi ya Goma na Bukavu kuri ubu igenzurwa na M23.
Uyu mutwe kandi uracyahanze amaso imijyi ya Uvira na Kisangani.
Kuri ubu ntihazwi neza icyagenzaga Kayikwamba mu Burundi, gusa bitekerezwa ko uruzinduko rwe ruri mu rwego rwo gusaba amaboko, haba mu buryo bwa gisirikare ndetse n’ubwa dipolomasi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *