Kayishema yasabye ko icyemezo cyimurira urubanza rwe mu Rwanda gikurwaho
Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025
Kayishema Fulgence aherutse gusaba urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) ko rwakuraho icyemezo cyimurira urubanza rwe mu Rwanda.
Tariki ya 22 Gashyantare 2012, urugereko rwa mbere rw’iremezo rw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwimuriye urubanza rwa Kayishema mu Rwanda kugira ngo ruburanishwe n’Urukiko Rukuru.
Nyuma y’aho Kayishema afatiwe muri Afurika y’Epfo tariki ya 24 Gicurasi 2023, byari byitezwe ko azashyirizwa IRMCT kugira ngo ihite imwohereza mu Rwanda, atangire kuburanishwa ibyaha bya jenoside.
Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, asobanura ko tariki ya 14 Kanama 2025, Kayishema yunganiwe na Me Philippe Larochelle na Kate Gibson, yatanze “icyifuzo cy’ibanga” asaba ko icyemezo cyimurira urubanza rwe mu Rwanda kivanwaho.
Kayishema yagaragazaga ko atizeye ko Urukiko Rukuru rwo mu Rwanda ruzamuha ubutabera buboneye, ko atazabona abatangabuhamya bamushinjura cyangwa ko uburenganzira bwe buzubahirizwa mu gihe azaba ari i Kigali.
Nyuma yo gusuzuma sitati igenga IRMCT n’ingingo z’amategeko, Graciela yafashe umwanzuro wo gushyiraho Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo kugira ngo ruzasuzume icyifuzo cya Kayishema. Uru rugereko rugizwe n’abacamanza batatu: Vagn Joensen, Claudia Hoefer na Fatimata Sanou Touré.
Kayishema ashinjwa kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 2000 barimo abagore, abana n’abakuze bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha bwa Loni bwagaragaje ko Kayishema yaguze peteroli yo gutwika Kiliziya ya Nyange n’abari bahungiyemo, abonye binaniranye, we n’abandi bifashisha imashini zikora imihanda mu kuyisenya, bica abari bahungiyemo tariki ya 15 Mata 1994.
Uretse ibyo, Kayishema n’abandi bashinjwa kugenzura iyimurwa ry’imirambo y’abiciwe muri iyi Kiliziya, bayijyana mu mva rusange mu minsi ibiri yakurikiyeho.
Ibyaha ashinjwa birimo icya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bituruka ku bwicanyi n’ibindi byaha byakorewe muri Komini ya Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *