skol

Kayonza: Bagowe n’ubuke bw’abaganga abarwayi ari benshi

Yanditswe: Monday 09, Mar 2026

featured-image

Abatuye mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza, bagana Ikigo Nderabuzima cya Ndego, bahangayikishijwe n’uko iri vuriro rifite abaganga bake cyane bikaba bituma abarwayi benshi badahabwa serivisi uko bikwiye bamwe bagatinda kuzibona kandi barembye.

Abagana iri vuriro bijujutira kuba abakozi bake baratinze kwakirwa kandi bagiye barwaye aho batinda umurongo rimwe na rimwe hakaba abataha batavuwe.
Murorunkwere Amina agira ati: “Mu bintu bitubangamira kuri iri vuriro ni ukuza ubabaye ukeneye kuvurwa nyamara izuba rikakirengeraho utarabona ubufasha. Tugira abaganga bake cyane, ubushize hari batatu. Aba ntabwo bashobora gukora icyarimwe muri serivisi dukeneye ngo baduhe serivisi twifuza. Kuza kwivuza hano bisaba kuzinduka ukarirara.”
Rukema Anaclet, utuye mu Kagari ka Kiyovu, na we yagize ati: “Turasaba ubuyobozi gukemura ibibazo byo kudahabwa serivisi ziba zikenewe n’abagana ivuriro. Rwose twarabimwnyereye ntabwo hano waza kwivuza mu gitondo uvuga ngo saa sita byibura uraba watashye. Hari n’igihe indwara wazanye ihiyongerera kubera gutegereza udahabwa serivisi ngo ubone imiti utahe unaruhuke.”
Yakomeje asaba ko kuri iri vuriro bakongererwa abaganga, kugira ngo hagabanywe ingaruka zo kudahererwa serivisi ku gihe zirimo kwivura magendu, gutaha abantu barembye batanavuwe n’ibindi bishyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangarije Imvaho Nshya ko iki kibazo kizwi kandi gihangayikishije ubuyobozi, kikaba kirimo gushakirwa umuti urambye.
Hategekimana Fred, Umuyobozi w’Akarere, yagize ati: “Iki kibazo cya Ndego ubuyobozi turakozi nta nubwo twacyirengagije ahubwo twagize ikibazo cyo kubura abaganga, ariko turi gukorana na Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego kugira ngo baboneke. Uko bahangayitse ni ko natwe kiduhangayikiahije kandi turi gukora ibishoboka ngo gikemuke.”
Yasabye abaganga bakorera kuri iri vuriro gukora ibishoboka byose bakavurira abaturage ku gihe mu gihe harimo gushakwa umuti urambye
Ati: “Turabizi ko harimo imvune ariko n’ubwitange bujyemo kugira ngo umuturage afashwe kandi twizera ko mu gihe cya vuba haboboneka igisubizo kirambye.”
Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Kayonza buhamya ko Ikigo Nderabuzima cya Ndego kiganwa n’abagera ku 27.301, aho kibura nibura abakozi 17 kugira ngo hatangwe serivisi mu buryo buboneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa