Kayonza: Bamwe mu bagore baracyahohoterwa bazizwa kubyara abakobwa gusa
Yanditswe: Friday 28, Nov 2025
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kayonza, bagaragaje ko bagikorerwa ihohoterwa n’abagabo babo ndetse n’abandi bantu bo mu miryango babaziza kubyara abana b’igitsina kimwe.
Ibi babigarutseho ubwo hatangizwaga iminsi 16 y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina. Ku rwego rw’akarere iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Mwiri.
Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE bavuze ko hakiri ihohoterwa rikorerwa abagore bamwe bagahitamo guceceka abandi bakanaharikwa nyamara barengana. Iryo hohoterwa bavuze ko ari irijyanye no kubwirwa amagambo abakomeretsa bazira kubyara abana b’igitsina kimwe.
Mukandungutse Claudette yavuze ko ubusanzwe Imana ariyo itanga urubyaro yaba abahungu cyangwa abakobwa, ariko ko hari abagabo bamwe na bamwe batoteza abagore babo babaziza ko babyaye abana b’igitsina kimwe.
Yavuze ko azi imiryango myinshi ibanye mu makimbirane cyangwa se umugabo agahitamo kubyara abana benshi agira ngo arebe ko yabonamo umuhungu, iyo atamubonye ngo uwo mugore akomeza kubwirwa amagambo mabi amukomeretsa bamwe bakanagera aho bakiyakira bakabana n’ako gahinda.
Ati: “Ntabwo umubyeyi akwiriye kuzira ko yabyaye abana b’igitsina kimwe kandi ari Imana yabamuhaye, njye nzi benshi rwose usanga umugabo agenda yitotomba avuga ko umugore babana yamubyariye abakobwa gusa, ugasanga ahora amubwira amagambo mabi atuma wa mubyeyi yishinja icyaha kandi atari we wabihaye, numva Leta yakongera ibiganiro buri wese akamenya ko abana bose ari kimwe.’’
Bagwaneza Georgine nawe yavuze ko muri uyu murenge hari abagabo benshi bafite iyo myumvire ko abana bose atari kimwe. Yavuze ko hari abagabo bamwe bananirwa kwihangana bakanaharika abagore babo kugira ngo bajye gushaka abahungu ku ruhande.
Nyirabiziyaremye Solange utuye mu Mudugudu w’Agahiza mu Kagari ka Mugera we yagize ati: “Njye narize ngeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, papa ambuza kujya kwiga ngo umukobwa wize arakora akajyana mu wundi muryango. Icyo gihe bahise banshyira mu kuragira ihene n’inka, urumva rero naretse ishuri kubera iryo hohoterwa ry’uko hari ababyeyi bumva ko abana b’igitsina kimwe aribo bakwiriye ibi n’ibi.’’
Undi mugore twaganiriye wirinze gutangaza amazina ye, yavuze ko hakiri abagabo bafite imyumvire y’uko kubyara abakobwa gusa bitera umwaku.
Yavuze ko benshi mu bagore baba barabyaye abakobwa gusa usanga barazwa ku nkenke cyane cyane ngo bikunze gukorwa n’abagabo baba batarize.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Harerimana Jean Damascene, yavuze ko iyi myumvire ari mibi ndetse ko ikwiriye guhinduka.
Yavuze ko nabo babizi ko hari abantu bafite iyo myumvire rimwe na rimwe bahitamo no kubyara bakaba bageza ku bana barindwi bashakisha uw’ikindi gitsina.
Ati: “Icya mbere ni uguhindura imyumvire kuko abe umuhungu cyangwa se umukobwa ni umwana kandi ugomba kwitabwaho kandi ufite uburenganzira nk’ubw’undi. Icya kabiri kuba wabyara igitsina kimwe ntabwo bisobanuye ko ari umugore ubifitemo uruhare, abahanga ahubwo batubwira ko uruhare runini ruri ku mugabo, ibyo umukobwa yakenera ni kimwe n’ibyo umuhungu akenera iyo myumvire ikwiriye guhinduka.’’
Biteganyijwe ko muri iyi minsi 16 ubuyobozi buzegera abaturage mu nzego bukangurira kwirinda ihohotera iryo ariryo ryose.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kayonza barasaba Leta kongera ubukangurambaga mu bagabo bamwe na bamwe bumva ko kubyara abana b’igitsina kimwe ari ikibazo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *