Kayonza: Barifuza gukorerwa umuhanda Nyawera- Gasarabwayi ukaborohereza ingendo
Yanditswe: Thursday 19, Mar 2026
Abatuye i Nyamugari mu isantere ya Gasarabwayi mu Murenge wa Mwiri, mu Karere ka Kayonza, basaba ubuyobozi kubakorera umuhanda ubafasha mu ngendo no mu bucuruzi buhakorerwa.
Abo baturage bavuga ko aho batuye bafite ikibazo cyo kutagerwaho n’umuhanda mwiza uborohereza mu ngendo, bikabagiraho ingaruka yaba mu buryo bw’imibanire ndetse no mu iterambere cyane mu bucuruzi bahakorera.
Mukarusine Francoise agira ati: “Inaha turi kure y’umuhanda wa kaburimbo ndetse twitwa ko turi mu cyaro, gusa kubera ko ahantu henshi hagenda hatera imbere natwe ni uko, aho dukora ubucuruzi, gusa tubangamirwa no kutagira umuhanda utworohereza mu kuzana ibicuruzwa byacu.
Usanga ahantu tunyura ari ukugenda unyeganyega gake. Iyo imvura yaguye bwo nta kinyabiziga cyakuzanira ibicuruzwa. Ibi rero biraduhombya yemwe bikanatuma ibiciro bizamuka.”
Akomeza agira ati: “Ubuyobozi ntako butagira mu kutwitaho. No kuba inaha hasa gutya ni aya mashanyarazi baduhaye bituma hari ibikorwa bishya bihaza. Turasaba ko rero banadukorera umuhanda nibura bagashyiramo itaka rikomeye bakawutsindagira byadufasha.”
Jean Paul Muvunyi na we yagize ati: “Uretse ubucuruzi, kutagira umuhanda binabangamira imibanire yacu n’abo tudaturanye. Ubu kugira ngo umuvandimwe aze kugusura inaha abanza kubitekerezaho kenshi.
Gutega biramuvuna kuko ni moto kandi ikamuca menshi. Ariko dukorewe umuhanda mwiza ingendo zakoroha n”imikorere ikagenda neza. Turasaba ko ubuyobozi bwabirebaho bukadufasha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Fred Hategekimana, avuga ko hari ibiri gukorwa bijyanye n’ubushobozi buhari mu rwego rwo gufasha abaturage.
Ati: “Bariya baturage ba Gasarabwayi icya mbere tubashimira uko baba bashishikariye umurimo biteza imbere. Gusa murabizi ko ibikorwa remezo bisaranganywa hashingiwe ku ngengo y’imari ihari.
Mu bushobozi buhari twashyizeho abakora uriya muhanda mu buryo bwa buri munsi bakawitaho kugira ngo utagira ibinogo no kurekamo amazi mu gihe hategerejwe ubushobozi buhagije.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *