skol
fortebet

Kayonza: Barinubira kugemura amata kubishyura bigatinda

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Aborozi bo mu Murenge Mulundi mu karere Ka Kayonza bavuga ko babangamiwe no kuba bagemura amata ku ikusanyirizo rya Buhabwa bagatinda kwishyurwa bikabadindiza mu gukomeza ubucuruzi bwabo n’imibereho ikarushaho kugorana.

Sponsored Ad

Aba borozi bavuga ko ubusanzwe bagemuraga amata ku ikusanyirizo ricungwa na kwoperative yabo bakishyura vuba, byaba bikabije ntibirenze iminsi 15.

Kuri ubu ariko ngo bafite ikibazo gikomeye cyo kuba bagemura amata bagatinda kwishyurwa aho hari n’abamara ukwezi batarabona amafaranga.

Munyarugerero Emmanuel agira ati: “Urazana amata ugategereza kwishyurwa wapi. Tuza kuri koperative kuko arimo amafaranga y’aborozi anyuzwa bakatubwira ko n’abo batarayohererezwa n’abatwaye umukamo.”

John Bashana na we yongeraho ko kutishyurirwa ku gihe bigira ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko bibicira igenamigambi.

Ati: “Uyu munsi twavuguruye ubworozi aho turwana no korora bya kinyamwuga. Bisaba gushora kugira ngo ugire nawe icyo winjiza. Iyo rero utishyuwe ntubona uko ugaburira amatungo, kuzabonera imiti n’ibindi. Ibi bigira ingaruka ku kugabanyuka k’umukamo, ikindi bica intege umworozi.”

Akomeza agira ati: “Uretse kubangamira ubworozi bwacu, kutishyurwa ku gihe bisubiza inyuma ibyo tuba twarapanze gukora. Biradukenesha, ukaba wabura ibikenerwa bya buri munsi bituma umuryango wawe ubaho uko wabyifuzaga. Tekereza kuba ugemura litiro 50 ku munsi umwana wawe akaba yakwirukanwa ku ishuri kuko igihe wateganyaga kumwishyurira utahawe amafaranga yawe.”

Ku rundi ruhande, aborozi kutishyurirwa ku gihe bituma hari abasubiye ku ngeso yo kugurisha amata atanyujijwe ku ikusanyirizo agahabwa abitwa abamamyi bayatwara mu majerekani agacuruzwa mu buryo butemewe.

Emmanuel Munyarugerero yagize ati: “Gutanga litiro 50 bakubarira 400 kuri litiro ariko utazi igihe uzishyurirwa uhitamo kubaha litiro 30, 20 zigatwarwa n’umumamyi ukwishyura kuri 300 ariko akayagusigira. Ni ikibazo n’ubundi kiraterwa n’abafite isoko ryo kutugurira amata bica amasezerano yo kutwishyura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, ahumuriza aba borozi ahamya ko bavuganye n’abo bagemurira umukamo icyo kibazo kikaba kigiye gukemuka.

Ati: “Ni byo iki kibazo cy’aborozi batinda kwishyurwa twarakimenye. Twavuganye n’uruganda rubagurira umukamo batubwira ko byaturutse ku kibazo na bo bari bafite muri iyi minsi ariko ko biri mu nzira yo gukemuka aborozi bakongera kwishyurwa neza ku gihe. Turabikurikiranira hafi rero ku buryo tubizeza ko mu minsi ya vuba bisubira mu buryo, ikindi kandi ni uko n’amafaranga yabo yatinze na yo barayishyurwa ntabwo azimira.”

Aborozi bagemura ku ikusanyirizo rya Buhabwa babona umukamo ungana na litiro ibihumbi 7 ku munsi aho mu bihe by’imvura ushobora no kugera kuri litiro ibihumbi 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa