skol

Kayonza : Imirimo yo kubaka uruganda rwa Azote igiye gutangira

Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, butangaza ko bugiye gutangira kubaka uruganda rutunganya intanga ‘ Azote’ kugira ngo aborozi babone icyororo cy’inka zitanga umukamo .

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imirimo yo kurwubaka izatangira ku wa 16 Gashyantare 2026,rukazubakwa mu Murenge wa Rukara , muri aka Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yatangaje ko kugeza ubu imirimo yo kubaka urugnda rwa Azote igiye gutangira ndetse ibisabwa byose byabonetse.

Meya Hategekimana ati ” Ubutaka burahari ndetse isoko ryari mu nzira yo gutangwa, uyu munsi amasezerano yarasinywe. Tukabona yuko nibatangira ku itariki ya 16 z’uku kwezi, bijyana n’ibiganiro ,dufitanye, twagiranye tubona ko bizageza ku itariki ya 31 Ukuboza 2026 yamaze kubakwa ku buryo aborozi aho kugira ngo bajye gushaka Azote muri za Rubirizi n’ahandi , bari bubashe kuyegerezwa mu karere kacu.”

Umuyobozi w’Akarere yasabye aborozi kubikora kinyamwuga , bakareka korora gakondo.

Ati “Icyo tubasaba nk’aborozi, bumve ko ibyo bikorwaremezo biri kugenda begerezwa, bashyiremo imbaraga bakava muri bwa bworozi bwa gakondo , bukaba ubwa kinyamwuga .”

Aborozi bashyizwe igorora

Aborozi bo mu karere ka Kayonza, bavuga ko bagorwaga no ku bona intanga kuko hari ubwo bajyaga kuzana intanga ku Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) , bakazigeza aho bororera zangiritse .

Dr Kalisa Jean Bosco, ushinzwe ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Kigo cya ProdeV Kayonza, ashimangira ko uruganda ni rwubaka ruzaba ari igisubizo ku borozi.

Ati ” Dufite ikibazo nk’aborozi, kuko uryajya kugura intanga kuri RAB, za ntanga wazizana niba waziguze 30 za Super , hakavamo intanga nka eshanu cyangwa esheshatu . Ari byo dusaba abayobozi bacu ko hari ibyo bahindura. Hari ukuzana imashini zikora uwo mwuka zihagije kugira ngo za ntanga zibikwe neza. “

Byinshi kuri Azote

Azote (Nitrogeni) ikoreshwa mu gutunganya no kubika intanga z’inka ikora nk’uburyo bwo gukonjesha cyane .

Kugeza ubu, u Rwanda rufite inganda zikora Azote zicungwa n’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) harimo urwa Rubirizi ruri mu Mujyi wa Kigali ndetse na Rubona mu karere ka Huye.

Uruganda rwa Azote rw’i Kayonza ruzubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa nk’umushinga wa RDDP – Rwanda Dairy Development Project. Biteganyijwe ko ruzatwara miliyari 1.2 z’amafaranga y’u Rwanda .

Aya mafaranga akubiyemo inyubako, imashini ikonjesha umwuka (Liquid Nitrogen Generator), n’ibikoresho byo gupima ubuziranenge.

Uru ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora hagati y’intanga 40 na 50 kuri litiro ku isaha. Mu munsi umwe , ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora litiro zirenga 1,000.

Uru ruganda rwa Azote ruzajya rukora intanga zihagije ku buryo ishobora gufasha mu kubika no gukwirakwiza intanga zirenga ibihumbi 500 ku mwaka mu borozi bo mu Burasirazuba.

Azote iyo ihuye n’ubushyuhe irangirika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa