Kayonza: Imvura yasenye inzu 21, amashuri n’urusengero rwa ADEPR
Yanditswe: Thursday 19, Mar 2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangaje ko imvura yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, yatwaye ibisenge by’inzu 21 z’abaturage, urusengero ndetse n’igisenge cy’amashuri arindwi ku ishuri ribanza rya EP Amahoro ADEPR riherereye mu Murenge wa Ndego.
Iyi mvura yaguye ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2026 yibasiye cyane Umurenge wa Ndego wo mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bisangwa Emmanuel yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yibasiye inzu 21, aho yasenye ibisenge byazo harimo esheshatu igisenge cyose cyavuyeho kikagenda, mu gihe izindi zangiritse ku buryo abaturage batazibamo.
Ati “Imvura yaraye iguye yangije ibintu byinshi birimo igisenge cyo ku ishuri ribanza rya ADEPR Amahoro, igisenge cy’ibyumba birindwi cyagiye, hari ECD n’igikoni cyayo nabyo byagurutse, hari igisenge cyose cy’urusengero rwa ADEPR, hari inzu 21 zirimo esheshatu aho igisenge cyagurutse burundu. Imyaka ntabwo yangiritse cyane kuko umuyaga niwo wari mwinshi.”
Gitifu Bisangwa yavuze ko abaturage bangirijwe n’iyi mvura abenshi bacumbitse mu baturanyi babo mu gihe bagitegereje gufatanya n’ubuyobozi mu gusana ibyangiritse.
Ati “Twabashije kuganira n’abaturage ndetse n’abanyeshuri bari bari gukora ibizamini, twateye ihema kugira ngo bakomeze ibizamini, ku baturage turabashishikariza gutera ibiti no gukomeza ibisenge by’inzu zabo kugira ngo twirinde ko umuyaga wazatwara inzu zacu.”
Kuri ubu abaturage ndetse n’abayobozi bakomeje umuganda wo kugira ngo basane ibyangiritse.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *