skol
fortebet

Kayonza: Komite Nyobozi yose y’Akarere yahagaritswe mu nshingano

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Sunday 07, Dec 2025

Kayonza: Komite Nyobozi yose y'Akarere yahagaritswe mu nshingano

Sponsored Ad

skol

Abayobozi b’Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba bahagaritswe mu nshingano mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 07 Ukuboza 2025.

Itangazo ry’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza ryemeza ko hashingiwe ku itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere, hafashwe icyemezo cyo guhagarika Komite Nyobozi yose.
Impamvu itangwa ni iy’uko abahagaritswe batujuje inshingano zabo uko bikwiye nyuma y’ubusesenguzi bw’Inama Njyanama.
Abagize komite nyobozi birukanwe harimo Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, Munganyinka, Hope, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Harelimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Munganyinka Hope wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu

Harelimana Jean Damascène wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa