skol
fortebet

Kayonza:Umugabo arakekwaho gusambaya umwana w’umuhungu w’imyaka 13

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Cyinzovu umugabo w’imyaka 38 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 13 amukubise umutego.

Sponsored Ad

Uyu mugabo akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, avuga ko uyu mugabo yajyanye n’uwo mwana kuvoma aho mu gace batuyemo mu Mudugudu wa Rwakigeri mu Kagari ka Cyinzovu, ubundi bavuyeyo bageze mu ishyamba rihari, agatangira kumutera ubwoba.

Kagabo Jean Paul uyobora Umurenge wa Kabarondo, yatangaje ko uyu mugabo yabanje gutera ubwoba uwo mwana amubwira ko agiye kumushimuta, undi agashya ubwoba agashaka gukizwa n’amaguru ariko nyamugabo akamubera ibamba.

Uyu muyobozi avuga ko ubwo uwo mwana yashakaga kwiruka ngo acike uyu mugabo, yahise amukubita umutego, undi akikubita hasi, agahita amukuramo ikabutura ubundi akamusambanya.

Kagabo Jean Paul avuga ko uyu mwana yageze mu rugo agatekerereza ababyeyi be ibyamubayeho ko uwo mugabo yamusambanyije ari bwo hitabazwaga inzego, zigahita zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kabarondo naho uyu mwana we akaba yahise ajyanwa gukorerwa isuzuma.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo inzego zishinzwe iperereza ariko ko abantu bakwiye guhagarika ingeso mbi nk’izi zikekwa kuri uyu mugabo.

Yagize ati “Turasaba abantu kwiyubaha bakareka ingeso mbi nk’izi zikunze kugaragara zo gusambanya abana.”

Source:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa