skol
fortebet

Kayonza: Umugabo yishe umushumba we amuziza kwiriza inka ubusa

Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 37 usanzwe ari umworozi mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukubita umushumba we inkoni mu mutwe akamwica, amuziza ko yirije inka ubusa atazishakiye ubwatsi.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025, mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yatangaje ko uwo mugabo yakubise umushumba we w’imyaka 53 inkoni zo mu mutwe nyuma yo kumushinja kwiriza inka ze ubusa.

Yagize ati “Ni umugabo w’umworozi yakubise umushumba we kubera ko yasanze inka ze zabwiriwe, uwo mushumba akaba yari yiriwe mu kabari bituma inka ze zirirwa ubusa. Yamukubise inkoni mu bice by’umutwe bituma ava amaraso menshi biza kumuviramo kwitaba Imana.’’

Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, kuri ubu akaba yanamaze gushyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo akorerwe dosiye.

Yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ati “Ubutumwa rero twaha abaturage ni uko tubashishikariza kureka kwihanira kuko ni icyaha, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ziriho kugira ngo zifashe abantu, ntabwo umuntu akwiriye gukoreshwa n’umujinya ngo yihanire kuko bituma wisanga mu byaha nyamara wakareze uwo wagukoshereje akaba ariwe ubihanirwa.’’

Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage kumva ko umuntu wese afite igitinyiro nta muntu ukwiriye gutesha undi agaciro kugeza ubwo hari uwumva ko kuba inka zabwiriwe biruta ubuzima bw’umushumba we. Kugeza ubu uwo mworozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa