Kemi Seba utarya indimi ku makosa y’u Bufaransa muri Afurika, yahaswe ibibazo
Yanditswe: Thursday 17, Oct 2024
Umunya-Bénin Kemi Seba uzwiho kutarya indimi iyo bigeze ku makossa y’u Bufaransa ku Mugabane wa Afurika, yahaswe ibibazo n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024.
Seba yahaswe ibibazo ubwo yari ageze mu murwa mukuru Paris, ahanini hashingiwe ku magambo yagiye avuga anenga u Bufaransa.
Kemi Seba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri yahaswe ibibazo n’inzego zishinzwe ubutasi, kandi ko ibyo yazize azabitangaza mu minsi ya vuba.
Bivugwa ko Seba yagiye mu Bufaransa kuganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Bénin bahaba.
Muri Nyakanga uyu mwaka u Bufaransa bwambuye ubwenegihugu Kemi Seba azira kuvuga nabi icyo gihugu.
Seba yavuze ko kumwambura ubwenegihugu ntacyo bimubwiye, ahubwo ko bigaragaza ko akazi akora gatanga umusaruro.
Guverinoma ya Niger itavuga rumwe n’u Bufaransa yahise imuha pasiporo y’abadipolomate.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *