skol
fortebet

Kenya: Abandi bantu 40 bagonzwe n’imodoka kuri Noheli

Yanditswe: Friday 27, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu gihugu cya Kenya mu gace ka Mwisho wa Lami, yakomerekeyemo abantu bagera kuri 40 bose bakaba bahise bajyanwa mu bitaro igitaraganya ngo bitabweho.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli. Mu gihe iyi mpanuka yabaga, biravugwa ko amakamyo abiri yajyaga mu byerekezo bitandukanye ari yo yagonganye bityo abantu benshi barimo n’abanyamaguru bakabigenderamo.

Umuryango ushinzwe ubutabazi muri Kenya wemeje aya makuru, uvuga ko wahise ugeza itsinda ry’abatabazi ahabereye impanuka ndetse bagafasha gutabara abantu bari baheze mu modoka zagonganye.

Kugeza ubu, harabarurwa abantu 40 babashije kurokoka impanuka, gusa hari bamwe muri bo bagejejwe mu bitaro by’intara ya Nakuru barembye cyane.

Imibare iheruka gutangazwa na polisi y’iki gihugu ku byerekeye impanuka zo mu muhanda, igaragaza ko habaye impanuka zikomeye zimaze guhitana abarenga 3,000 abandi barenga ibihumbi 16 barakomereka bikabije mu gihe umwaka utari warangira.

Muri Kenya abantu bagera ku bihumbi 4 bapfa bazize impanuka zo mu muhanda buri mwaka, ibintu bituma iza mu bihugu bya mbere bigaragaramo impanuka nyinshi muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa