Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yavuze ko abantu 355 batawe muri yombi mu myigaragambyo hirya no hino mu gihugu uyu munsi, ku wa Kane, ashimira Abanyakenya ku bw’amahoro mu isabukuru y’imyaka ibiri y’imyigaragambyo ya Gen Z.
Mu itangazo rye ku bijyanye n’umutekano nyuma y’imyigaragambyo, Murkomen yavuze ko ibice byinshi by’igihugu bikomeje kuba mu gutuza, nta bikorwa bikomeye by’ubusahuzi, umutungo avuga ko nta mirwano yabaye cyangwa se ngo hagire abakomeretse.
Yagize ati: “Ndashaka gushimira Abanyakenya bose kubera ko bitabiriye ubusabe bwa leta bwo kubungabunga amahoro no gukomeza imirimo yabo ya buri munsi.”
Yavuze ko abantu 355 bose hamwe bari batawe muri yombi kugeza ubwo raporo yatangwaga, ariko uwo mubare ushobora kwiyongera mu gihe iperereza rigikomeje.
Biteganyijwe ko abatawe muri yombi bazashinjwa ibyaha bitandukanye, birimo ubujura bukoresheje urugomo, kwangiza imitungo, gufunga cyangwa kubangamira ikoreshwa ry’umuhanda, no kugerageza kwiba.
Murkomen yanatangaje ko Umuyobozi wungirije w’agace ka Kariti mu Karere ka Murang’a, Anthony Kadungu, yakomeretse nyuma yo guterwa n’itsinda ry’abantu bageragezaga gufunga umuhanda muri ako gace.
Minisitiri yashimiye abashinzwe umutekano. Yagize ati: “Ndashimira inzego zacu z’umutekano ku bwitange n’umurava zagaragaje mu kubungabunga umutekano. Bakoze inshingano zabo mu buryo bworoshye kandi bakemura ib ibazo byagaragajwe n’Abanyakenya vuba.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *