Umushinjacyaha Mukuru wa Kenya (DPP) yemeje ko abanyeshuri bakekwaho uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye rya Utumishi Girls School, igahitana abanyeshuri 16, bazakurikiranwa ku byaha 16 by’ubwicanyi.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 28 Gicurasi kuri iri shuri riherereye i Gilgil, nko ku bilometero 120 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nairobi, umurwa mukuru wa Kenya. Abanyeshuri 79 barakomerekeye muri uwo muriro, ariko benshi muri bo bamaze gusezererwa mu bitaro.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Kabiri, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko yasuzumye dosiye y’iperereza ry’ibanze yashyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (DCI), maze yemeza ibyaha abo banyeshuri bakekwaho.
Iryo tangazo rigira riti: "Abakekwa bazakurikiranwa ku byaha 16 by’ubwicanyi bifitanye isano n’ibi byabaye."
Iyo nkongi ni imwe mu mpanuka zikomeye zabereye mu mashuri muri Kenya mu myaka ya vuba, zikaba zarahitanye abantu benshi. Byatumye impungenge ku mutekano w’amashuri ziyongera.
Umushinjacyaha Mukuru yanaburiye ko ibikorwa byo gutwika inyubako n’ibindi byaha bikorerwa mu mashuri hirya no hino mu gihugu biri kwiyongera. Yashimangiye ko abazagaragaraho uruhare muri ibyo bikorwa bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Ubushinjacyaha bwihanganishije imiryango yabuze ababo muri ayo makuba, buniyemeza gukurikirana iyi dosiye kugeza ubutabera butanzwe mu buryo buboneye, butabogamye kandi bushingiye ku bimenyetso.
Abakekwa muri uru rubanza biteganyijwe ko bazitaba urukiko kugira baburanishwe ku byaha baregwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *