skol

Kenya: Abapolisi n’abacungagereza bongerewe umushahara

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Minisiteri y’Umutekano w’imbere muri Kenya, yatangaje ko abakozi bo mu nzego zirimo Polisi, urwego rushinzwe imfungwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe urubyiruko bagiye kuzamurirwa umushahara.

Kuri ubu Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura muri izo nzego eshatu iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu n’Ubutegetsi, Dr Raymond Omollo, ku wa Gatatu yatangaje ko ayo mavugurura arimo gushyirwa mu bikorwa hakurikijwe gahunda y’inkingi enye zigamije kunoza imitangire ya serivisi, kongera ubunyamwuga no kubaka uburyo bwo kugenza ibyaha.

Gahunda y’amavugurura yibanda ku kongerera ubushobozi ibigo, kunoza imitangire ya serivise no guteza imbere imicungire n’iterambere ry’abakozi.

Mu rwego rwo kunoza imibereho, amasezerano y’akazi n’iterambere ry’abakozi, icyiciro cya nyuma cy’izamuka ry’imishahara ku bapolisi, abashinzwe amagereza n’abakozi b’urwego rw’urubyiruko, kizatangira gukurikizwa muri Nyakanga 2026.

Komisiyo yavuze ko iri zamuka ari ryo rinini kurusha andi yose ryabaye mu myaka itatu ikurikiranye kuva Kenya yabona ubwigenge.

“Abapolisi bo ku rwego rwo hasi ni bo bazungukira cyane ku mavugurura ku mishahara yemejwe na Perezida,” nk’uko Minisiteri y’Umutekano muri Kenya yabitangaje.

Umupolisi w’umutangizi yashyizwe ku mashilingi 57,700 (Frw 651,101) avuye kuri KSh 38,975 (Frw 439,804), ibivuze ko imishahara yazamutse ku kigero cya 48%.

Ku bakozi b’urwego rw’amagereza na bo umushahara wazamutseho 48%.

Abapolisi bashya barangije amasomo bazatangira bahembwa KSh 29,296 (Frw 330,781 ) bavuye kuri KSh 20,390 (Frw 230,223) bahabwaga kuva muri Nyakanga 2024, ibivuze ko bo bazamuriwe umushahara ku kigero cya 44%.

Abakozi ba National Youth Service bo ku rwego rwo hasi bo bazajya bahembwa hagati ya KSh 26,222 na (Frw 296,073) na Ksh 37,912 (Frw 428,064 ) bavuye ku mishahara yari hagati ya KSh 19,800 na KSh 32,315.

Gahunda yo kongera umushahara wa bariya bakozi mu gihe izaba yamaze gushyirwa mu bikorwa burundu, umupolisi wo ku rwego rwo hejuru azajya ahembwa umushahara fatizo ntarengwa wa KSh 345,850 (Frw 3,904,992) ku kwezi, avuye kuri KSh 289,090 — bingana n’izamuka rya 20%.

Abayobozi bo murwego rwabashinzwe imfungwa muri Kenya (Kenya Prisons Service ) bo bazajya bahembwa hagati ya Ksh 301,548 (arenga Frw miliyoni 3) na 584,903 (Frw 6,604,139 ) bavuye ku rwego rwari hagati ya KSh 292,765 na Sh576,120.

Ihinduka risa n’iryo rizanashyirwa mu bikorwa ku bayobozi bo muri National Youth Service.

Abakozi batangiye kubona inyongera mu byiciro kuva ku wa 1 Nyakanga 2024, nyuma y’amabwiriza ya Leta asaba ko izamuka rya 40% rishyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Nk’uko Minisiteri y’Umutekano yabitangaje, ubu amavugurura arenga 50% yateganyijwe yamaze gushyirwa mu bikorwa.

Polisi iri ku isonga n’ishyirwa mu bikorwa ringana na 57.2%.

Isubirwamo ry’imishahara rishingiye ku byifuzo bya komisiyo yari iyobowe n’uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, David Maraga, wasabye ko imishahara y’abakozi yazamurwa ku kigero cya 40%.

Nyuma yo kwakira raporo yayo, Perezida William Ruto yategetse Komisiyo ishinzwe Imishahara n’indishyi gushyira mu bikorwa ayo mavugurura, ariko ishyirwa mu bikorwa ryahuye n’imbogamizi z’amikoro, cyane cyane mu gihe cya Covid-19, aho byasabaga miliyari 15 z’amashilingi ya Kenya kugira ngo gahunda ishyirwe mu bikorwa burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa