Kuri uyu wa 01 Kamena 2026, Bamwe mu baturage ba Kenya bahuriye mu mujyi wa Nanyuki, mu ntara ya Laikipia iri rwagati muri Kenya, mu myigaragambyo yo kwamagana umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo kuhubaka ikigo kizajya cyakirirwamo Abanyamerika barwaye Ebola cyangwa bakekwaho kuba barahuye n’abayirwaye.
Abantu babarirwa mu magana ni bo bagaragaye muri iyo myigaragambyo yabereye nko ku birometero umunani uvuye ku kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Kenya kiri muri Laikipia, ari na ho hateganyijwe kubakwa icyo kigo.
Mu cyumweru gishize, urukiko rwo muri Kenya rwahagaritse ibikorwa byo kubaka icyo kigo mu gihe rugitegereje kuburanisha ikirego cyatanzwe n’abasaba ko uwo mugambi useswa burundu.
Nubwo bimeze bityo, ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko ku Cyumweru indege ebyiri za gisirikare za Amerika zageze ku kibuga cy’indege cya Laikipia zitwaye abaganga b’Abanyamerika hamwe n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Uwo mugambi wo kubaka ikigo cyihariye cyo kwakira no kuvura abarwaye Ebola wateje impaka zikomeye hagati y’abaganga n’abaturage ba Kenya. Kenya ni igihugu kitigeze kigira umurwayi wa Ebola kugeza ubu.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *