skol
fortebet

Kenya: Bishop Rugagi yasengeye abantu bakira ubumuga abandi barabohoka

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Umushumba w’ itorere ry’ Abacunguwe umaze kumenyekana kubera ibitangaza birimo gusengera abantu bagakira uburwayi bwananiranye nk’ uko bamwe muri bo babitangamo ubuhamya yasengeye abantu muri Kenya mu mugi wa Nakuru barakira abandi barabohoka.
Ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 nibwo Bishop Rugagi Innocent yitabiriye umuhango wo kwimika Doctor Francis Mutuwa kuba Bishop mu Itorero Redeemed Gospel Church Nakuru.
Nyuma y’ uyu muhango ku Cyumweru tariki 6 Kanama Bishop Rugagi yateraniye I (...)

Sponsored Ad

Umushumba w’ itorere ry’ Abacunguwe umaze kumenyekana kubera ibitangaza birimo gusengera abantu bagakira uburwayi bwananiranye nk’ uko bamwe muri bo babitangamo ubuhamya yasengeye abantu muri Kenya mu mugi wa Nakuru barakira abandi barabohoka.

Ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 nibwo Bishop Rugagi Innocent yitabiriye umuhango wo kwimika Doctor Francis Mutuwa kuba Bishop mu Itorero Redeemed Gospel Church Nakuru.

Nyuma y’ uyu muhango ku Cyumweru tariki 6 Kanama Bishop Rugagi yateraniye I Nakuru aho yigishije ijambo ry’ Imana riboneka mu gitabo cya Mariko 11:20-24″ Insanganyamatsiko yari Imani( Kwizera mu rurimi rw’igiswahili)”

“Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi. Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.” Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.

Nk’ uko byatangajwe ku rubuga rw’ itorero Abacunguwe ngo nyuma y’uko Bishop Rugagi asobanuye bihagije kukijyanye no kwizera, yaje kugira n’umwanya wo gufasha abantu nk’uko Imana yabimubwiye.

Icyo gihe ngo yasengeye abantu umwe ahaguruka ku kagare, abandi bakira ubumuga butandukanye, ingo zari zarasenyutse zongeye kwiyubaka, naho abandi babohoka kuri za karande zo miryango.

Amafoto:

Ibitekerezo

  • Nzabyemera aruko yagiyeno gusengeea benewabo muri Kivu.

    Bishop Rugagi ndamwemera cyane,numukozi w’imana kandi yarahishuriwe.komeza Bishop ukize intama z’imana

    Yeweeeeee yegokooo yaayayayaya

    uyu munyamitwe se ko shanitah atabaye misss raa???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa