Kenya: Gachagua yavuze ibyo yahawe ngo ashyigikire Perezida Ruto
Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025
Rigathi Gachagua wabaye Visi Perezida wa Kenya yatangaje ko yabanje kuganira na Ruto bemeranya ko kugira ngo amushyigikire mu matora y’umukuru w’igihugu, muri Guverinoma y’abaminisitiri 22, hagomba kubamo umunani bo mu gace akomokamo.
Gachagua yasobanuriye Citizen TV ko muri polotiki ya Kenya abantu bagirwa abaminisitiri hashingiwe ku bushobozi ariko n’inkomoko yabo ikagira uruhare.
Ati “Nabanje kumvikana na Perezida kubera amajwi nari muhaye, kandi ni we wagombaga gufata icyemezo. Ni we ufite ububasha bwo gushyiraho abayobozi. Igihe Raila [Odinga] yazaga yasabye imyanya ine ngo ashyigikire Ruto ariko igihe Ruto yashakaga Raila ko amushyigikira yasabye imyanya 11 kandi yarayihawe. Natwe kugira ngo dushyigikire Ruto hari ibyo twasabye.”
Yavuze ko yari azi neza ko Ruto ari uwo mu bwoko bw’aba-Kalenjin bityo abo mu bwoko bw’aba-Kikuyu Gachagua akomokamo bamutoye ku rugero rwa 87%, mu gihe 13% batoye undi mukandida.
Gachagua yasobanuye ko abantu bumvise ibyo yasabaga bakabyita kurema amacakubiri nyamara yarasabaga ibyo yemeranyije na Perezida mbere yo kujya mu matora.
Ati “Nari nsobanukiwe ibiganiro by’ubwumvikane ni yo mpamvu abantu batekereje ko ndi kurema amacakubiri ashingiye ku moko natsimbararaga ku byo nasabye nkabona biri guhinduka.”
Rigathi Gachagua yegujwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya mu 2024 ashinjwa kubiba amacakubiri no gutesha agaciro ubutegetsi bwa Perezida William Samoei Ruto, no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *