Guverineri w’agace ka Trans-Nzoia muri Kenya, George Natembeya, yatangaje amagambo yibasira Perezida William Ruto, avuga ko ari umukirisitu ariko nta mbabazi agira ndetse ko umurebye neza ntaho atandukaniye na Lucifer cyangwa se shitani.
Uyu mugabo yabigarutseho ku wa 16 Werurwe 2026, avuga ko mu gihe William Ruto yari Visi Perezida yakundaga guhamagara Natembeya wari Komiseri muri Rift Valley, wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano no gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta, amutera ubwoba ko azamwirukana.
Ati “Ruto ni umukirisitu ariko ntabwo ababarira, ni umugabo uhora ashaka kwihorera. Ntaho atandukaniye na shitani [lucifer]. Ntabwo nzi icyo aba yarakoze iyo aba ari perezida, iyo nibutse ukuntu igihe nari komiseri wa Rift Valley we ari Visi Perezida yakundaga kumpamagara antera ubwoba ko azanyirukana.”
Uyu mugabo yavuze ko Ruto yamuteraga ubwoba gutyo igihe yari ari kwirukana abantu mu ishyamba rya Leta ariko Ruto atabishaka.
Natembeya yavuze ko yishimira kuba yarasezeye imirimo itangwa na guverinoma akinjira muri politiki kugira ngo yicungire umutekano kuko mu bisanzwe Leta icyo ishatse cyose igikora kuko ifite ubushobozi.
Yashimangiye ko iyo aguma mu mirimo ya Leta atari umunyapolitiki ntaho yari kumenera kuko Ruto bari bafitanye ibibazo aba yarahise amwirukana umunsi yabereye perezida.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *