skol
fortebet

Kenya: Ibitaro n’amahoteli biri gufungwa kubera guhumanya ibidukikije

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 13, May 2026

Kenya: Ibitaro n'amahoteli biri gufungwa kubera guhumanya ibidukikije

Sponsored Ad

skol

Ibitaro, amahoteli n’ibindi bigo byo muri Kenya bikomeje gufungwa ubutitsa kubera guteshuka ku kubungabunga ibidukikije, birekura imyanda ihumanya.

Ikigo NEMA (The National Environment Management Authority) cyatangiye umukwabo wo kugenzura ibigo bitandukanye nka za hoteli, ibitaro, sitasiyo za lisansi, za ‘apartments’ n’ibindi byinshi birekurira imyanda mu migezi bigahumanya ibidukikije.

NEMA igaragaza ko ibikorwa bitemewe ibi bigo bikora birimo kurekura imyanda y’ibisukika bitatunganyijwe, nk’amazi yo mu nganda, ayo mu bigo bitunganya imyanda, ayo mu bitaro, mu mahoteli n’ahandi, bikabiyobora mu biyaga, inzuzi cyangwa inyanja.

Itangazo NEMA yashyize hanze ku wa 11 Gicurasi 2026, yagaragaje ko ibice byo mu ntara za Kitui na Makueni biza kwibandwaho cyane kugira ngo harebwe niba amategeko ajyanye no gucunga imyanda no kuyitunganya ku buryo itangiza ibidukikije yubahirizwa.

Iti “Abagenzuzi ba NEMA batangiye kugenzura no guhagarika ibikorwa byo kurekurira imyanda mu migezi.”

Iki kigo cyatangaje ko imirimo yatangiriye mu bice bya Kitui na Makueni biherereye mu Burasirazuba bwa Kenya, hagamijwe kureba niba hakurikizwa amategeko yo kurengera ibidukikije.

Ibigo biri gusangwa bitubahiriza ayo mategeko biri gusabwa kubanza gukemura ibyo bibazo bikazasubukura imirimo nyuma.

Ku wa 13 Gicurasi NEMA yatangaje ko mu Mujyi wa Wote wo mu Ntara ya Mukueni, yabonye ibigo byinshi bitubahirije ayo mabwiriza.

Iti “Ibikorwaremezo byinshi byasanzwe bitubahiriza amabwiriza ajyanye n’ibidukikije ndetse byahawe amabwiriza ajyanye no gushyiraho ingamba zihuriweho.”

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije muri NEMA, unayoboye ibi bikorwa by’ubugenzuzi, Ayub Macharia, yavuze ko inyubako zizasangwa zitujuje ibisabwa zose zifungwa kugeza ubwo zizaba zabyubahirije.

Uyu muyobozi yavuze ko kandi ibigo bizakomeza guteshuka ku bisabwa bizakurikiranwa.

Nubwo uru rwego rwavuze ko rwatahuye ibigo byinshi bitubahiriza aya mabwiriza, ntihavuzwe umubare w’ibyo bamaze gufungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa