skol
fortebet

Kenya: Igipolisi Cyaburijemo Imyigaragambyo Yari Iteganijwe mu Mujyi Nairobi

Yanditswe: Friday 19, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igiporisi cya Kenya cyahagaritse imyigaragambyo yari iteganijwe kubera hagati ku murwa mukuru Nairobi no mu nkengero za wo, kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza mashya agenga imyigaragambyo ngo kuko gukora imyigaragambyo itagira abayiyoboye bituma bigorana gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu gihe kumunsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwizwa ubutumwa buhamagarira abantu bose guhurira kuri Uhuru Park mu mu mujyi wa Bujumbura hagati kuri uyu wa kane, imbere y’uko bakomeza bagana kuri State House, ingoro y’umukuru w’igihugu.
Mw’ijoro ry’ejo kuwa gatatu, rishyira uyu wa Kane nibwo igipolisi cya Kenya na cyo cyatangaje ko nta myigaragambyo yemewe gukorerwa mu murwa mukuru Nairobi hagati no mu nkengero zawo kugeza ubwo leta izatangariza amabwiriza mashya ajyanye no kwigaragambya mu rwego rwo kurindira abaturage umutekano.
Iryo tangazo rya Polisi yacishije kumbuga nkoranyambaga ryarakaje abaturage benshi ba Kenya aho bamwe bavuga ko igiporisi kidafite ububasha nk’ubwo, kuko amategeko aha abanya-Kenya uburenganzira bwo gukora icyobashatse harimo no kwigaragambya.
Ibi byatumye mu mujyi wa Nayirobi hagati haramukira abaporisi benshi mu rwego rwo gukumira abigaragambya ndetse umuyobozi w’agateganyo wa porisi Douglas Kanja yavuze mw’itangazo ko iyo ngingo yafashwe inyuma yo kumenya amakuru bahawe n’ urwego rw’ iperereza ko hari n’imitwe y’abagizi ba nabi yari yihishe inyuma y’iyo myigaragambyo ngo igirire nabi abaturage.
Ibi bibaye nyuma y’aho ishyirahamwe ry’abanyamakuru baba muri
Kenya
naryo ritangaje ko ryateguye imyigaragambyo yo kwamagana urugomo no kwicwa, bikorerwa bagenzi babo, bikozwe n’igipolisi cya Kenya ubwo bataraga inkuru z’imyigaragambyo, ikazaba
kuwa gatatu w’icyumweru gitaha

Iyo myigaragambyo yatangiye ari iyo kwamagana imisoro yakwa abaturage ku byangombwa nkenerwa birimo n’ibyokurya ariko uko iminsi yagiye yiyongera niko imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego kugeza n’ubwo kuri ubu harimo no gusaba ko umukuru w’igihugu William Ruto yakwegura

Imitwe y’abagizi ba nabi nayo yakomeje kujya yihisha inyuma y’urubyiruko rwitabira iyimyigaragambyo maze bigatuma ibintu birushaho kudogera ndetse bigatera n’akajagari mu mujyi no gusahura ibintu by’abaturage nk’uko itangazo rya Polisi rikomeza ribivuga.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ikicyemezo cyafashwe kubera ko ntabuyobozi buzwi buhagarariye iyi iyi myigaragambyo aho binagorana kubahiriza ingingo z’umutekano w’abaturage n’ibintu byabo”.

Kuva imyigaragambyo yatangira kuba, umukuru w’igihugu William Ruto yagiye yumva bimwe mubyo abaturage bigaragambya basaba, harimo no kureka gukomeza gutanga akayabo k’amafaranga ahabwa abagize guverinoma no kuba umuyobozi wa Polisi yareguye.

Ikindi bagasaba ko leta yavugurura ubuyobozi bubi bwabaswe na ruswa ndetse igipolisi nacyo kikabazwa impfu z’abantu mirongo baheruka gupfa bari mu myigaragambyo.

Abantu batari munsi ya 50 barishwe abandi 413 barakomereka kuva iyi myigaragambyo yatangira kuwa 18 Kamena uyu mwaka, nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Source:Rwandatribune.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa