skol

Kenya iteganya kuganira n’u Burusiya ku baturage bayo bajyanwa mu ntambara ya Ukraine

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje ko igihugu cye giteganya kuganira n’u Burusiya ku kibazo cy’abaturage bacyo bakomeje koherezwa mu ntambara yo muri Ukraine

Uyu muyobozi uherutse gutangaza ko Abanya-Kenya barenga 200 binjijwe mu Ngabo z’u Burusiya kugira ngo bajye mu ntambara, yabwiye BBC ko imiryango 600 yaboherezagayo ibabeshya akazi keza yamaze guhagarika.

Minisitiri Mudavadi yasobanuye ko umubano wa Kenya n’u Burusiya uhagaze neza ariko ko ubwiyongere bw’Abanya-Kenya bajyanwa muri iyi ntambara binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko ari ikintu kibi kidakwiye kureberwa.

Yagize ati “Kenya n’u Burusiya bifitanye umubano umaze igihe kuva twabona ubwigenge. Uko mbitekereza, iki ni ikintu kibi kibaye mu mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Yatangaje ko Kenya izaganira n’u Burusiya kugira ngo ibihugu byombi bigirane amasezerano yo gukumira ibi bikorwa byo kohereza Abanya-Kenya mu ntambara yo muri Ukraine, binyuze mu mavugurura mu mitangire ya visa n’itangwa ry’akazi.

Guverinoma ya Kenya isobanura ko yamaze gucyura Abanya-Kenya 27 bari baroherejwe mu ntambara yo muri Ukraine, ubu bakaba bakomeje kwitabwaho kugira ngo bakire ihungabana bakuyeyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa