Kenya: Johnny Boy wo muri Churchill Show ashaka kuba umudepite
Yanditswe: Tuesday 26, Aug 2025
Umunyarwenya wamenyekanye cyane muri Churchill Show, John Ndungu Kamau uzwi nka Johnny Boy, yatangaje ko agiye kwiyamamariza ku mwanya w’umudepite uhagarariye Ishyaka rya United Democratic Alliance (UDA).
Johnny Boy ubu ni we Muyobozi Mukuru wa UDA mu gace ka Zimmerman Ward, ndetse amakuru yemeza ko ari mu mazina akomeye ari kwigwaho kugira ngo abe ari we uzahagararira ishyaka mu matora. Yatangaje ko agiye kwiyamamariza intebe y’abadepite ahagarariye Akarere ka Roysambu.
Uyu mugabo yavuze ko hari impinduka nyinshi zikwiriye kubaho muri politiki ya Kenya, ndetse agaragaza ko ruswa n’irondabwoko ari byo bibazo bikomeye Kenya igomba guhangana na byo, kongeraho amashyaka ateza akavuyo.
Ati “Indwara muri politiki ya Kenya si ruswa cyangwa amoko gusa, ahubwo ni politiki y’amashyaka.”
Yagaragaje impinduka zikenewe mu gihugu, ati "Urugero muri Amerika bafite amashyaka abiri gusa. Aba-Republicains n’aba-Democrats. Iyo ibintu bitagenze neza, abaturage bahindura abayobozi ariko ishyaka rigasigara. Abayobozi bagataha, ariko ishyaka rikagumaho. Ariko muri Kenya ho ni ukundi, iyo ibintu bitagenze neza, duhita duhindura amashyaka aho guhindura abayobozi.’’
Uyu musore ashaka kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2027.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *