skol

Kenya: Mackenzie washukishije abantu kwiyicisha inzara ngo bajye mu ijuru, akurikiranyweho urupfu rw’abandi 52

Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026

featured-image

Umuvugabutumwa Paul Mackenzie wafunzwe mu 2023 akurikiranyweho gushuka abayoboke b’idini ye ngo biyicishe inzara ni bwo bazasanga Yesu/Yezu mu ijuru, akurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’abantu 52 basanzwe mu byobo rusange ahitwa Kwa Binzaro.

Paul Mackenzie yari afite idini yitwa Good News International Church, yateguye ibiterane bitavuzweho rumwe, aho ngo yasabaga abayoboke be kwiyicisha inzara n’abana babo kugira ngo bajye mu ijuru mbere y’uko Isi irimbuka.

Kugeza mu 2025, nyuma y’imyaka ibiri hakorwa iperereza, mu ishyamba rya Shakahola hari hamaze kuboneka imibiri y’abantu barenga 400 batabwe mu byobo rusange nyuma yo kwiyicisha inzara, bikomotse ku nyigisho za Mackenzie.

Iperereza ryarakomeje rijya hanze y’ishyamba rya Shakahola, kugeza muri Kanama 2025, haboneka indi mibiri 52 mu gace ka Kwa Binzaro, muri kilometero 30 uvuye ku ishyamba rya Shakahola.

Mackenzie n’abo bareganwa barindwi bitabye urukiko ku wa 11 Gashyantare kugira ngo baburanishwe kuri ibyo byaha bishya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mackenzie yakomeje gutegura no kugenzura ibikorwa byabereye Kwa Binzaro na nyuma y’uko afunzwe mu 2023, akoresha inyigisho z’ubuhezanguni zo gushishikariza abantu kujya gukorera ibyo bikorwa ahihishe.

Muri Mutarama 2026, Ubushinjacyaha bwa Kenya bubinyujije kuri X bwanditse ko “abakora iperereza babonye inyandiko y’intoki yandikiwe mu cyumba cya gereza Mackenzi afungiyemo, zigaragaza ibikorwa by’ubwishyu bwakorewe kuri telefoni.”

Inyandiko y’ikirego igaragaza ko Mackenzi n’abo bareganwa bakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi, kurema itsinda rigamije gukora ibyaha byateguwe, n’ibyaha bifitanye isano n’ubuhezanguni no guha urwaho ibikorwa by’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa