Kenya na Mozambique bagiranye amasezerano yo ’kurwanya iterabwoba’
Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2026
Perezida wa Kenya William Ruto na Perezida wa Mozambique Daniel Chapo basinye amasezerano menshi arimo n’ay’umutekano “azakomeza cyane” ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, nkuko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Kenya yabitangaje.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya Kipchumba Murkomen yavuze ko ayo masezerano ari ayo mu nzego zo guhanahana amakuru y’ubutasi no kurwanya iterabwoba, serivise z’amagereza no guteza imbere urubyiruko.
Itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu risubiramo amagambo ya Ruto agira ati: “Niyiyambazwa, Kenya izakomeza gukora neza mu gushyigikira amahoro n’umutekano ku isi.”
Amasezerano ya Kenya na Mozambique yasinywe mu mpera y’icyumweru gishize mu ruzinduko Chapo yagiriye i Nairobi.
Ayo masezerano yasinywe mu gihe amakuru avuga ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uzahagarika gutera inkunga ingabo z’u Rwanda (RDF) muri Gicurasi (5) uyu mwaka, mu butumwa zirimo muri Mozambique kuva mu 2021 bwo kurwanya intagondwa ziyitirira idini rya Isilamu no kurinda imishinga inyuranye ya gaze ya kompanyi zirimo iz’Ubufaransa n’Amerika.
Hari impungenge niba RDF – n’abafite aho bahuriye na yo – izashobora gukomeza bimwe mu bikorwa byayo, kubera inzitizi ziteganywa mu bihano yafatiwe na minisiteri y’imari y’Amerika.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko hari impugenge ku bushobozi bwa Mozambique bwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba mu gihe ingabo z’u Rwanda zaba zivuye mu ntara ya Cabo Delgado.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *