Kenya: Ntibemera itsinda rigenzura itangwa ry’indishyi ku ngaruka z’imyigaragambyo
Yanditswe: Friday 29, Aug 2025
Icyemezo cya Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, cyo gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana itangwa ry’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’imyigaragambyo yabaye muri iki gihugu mu 2017, cyakomwe mu nkokora n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zatanze ikirego zigaragaza ko kinyuranyije n’amategeko.
Izi mpirimbanyi enye zatanze ikirego cyamagana icyemezo cya Ruto ku wa 27 Kanama 2025, aho zagaragaje ko yarenze ku mabwiriza agenga Itegeko Nshinga agatanga akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bagaragaje ko Ruto yarenze kuri amwe mu mabwiriza ari mu Itegeko Nshinga ku ngingo ya 134 isobanura ibyo Perezida wa Kenya aba afitiye ububasha ndetse n’ibyo adafitiye ububasha bwo gukora.
Bakomeje bavuga ko Perezida Ruto yakoze amakosa yo guha akazi cyangwa gushyiraho itsinda ry’inararibonye rishinzwe gukurikirana itangwa ry’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’imyigaragambyo.
Mu itangazo bashyize hanze bagize bati “Dukurikije ibikubiye mu ngingo ya 132 igika cya kane, Perezida ntabwo afite ububasha bwo gushyiraho inzego nk’izi zishinzwe kugenzura itangwa ry’indishyi z’akababaro ndetse n’ibindi.”
Izo mpirimbanyi zagaragaje ko Ruto atigeze atangaza igihe iri tsinda rizabaho kandi rizaba rihembwa umushahara uvuye mu mafaranga abaturage basora.
Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yashinje Polisi ya Kenya kwica abantu basaga 33 muri iyi myigaragambyo yo kwamagana ibyari byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 8 Kanama 2017.
Ubwo abaturage bigaragambyaga, Polisi n’izindi nzego z’umutekano zashatse kubatatanya, barahangana mu duce twa Mathare, Kibera, Babadogo, Dandora, Korogocho, Kariobangi, Kawangware birangira abenshi bahasize ubuzima.
Ntibemera itsinda rigenzura itangwa ry’indishyi ku ngaruka z’imyigaragambyo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *