Kenya: Perezida Ruto yasabye abafite ibitekerezo byubaka igihugu kutavugira mu ‘matama’
Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026
Perezida wa Kenya, William Ruto yasabye ababa bafite ibitekerezo byiza byakubaka igihugu kurushaho kwigaragaza, aho kwirirwa bajujura.
Ibi yabigarutseho ku wa 17 Gashyantare 2026, ubwo habaga umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Guverinoma ya Kenya n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Nairobi.
Ni amasezerano yari agamije guha uyu mujyi agera kuri miliyari 80Ksh, yiyongera ku ngengo y’imari uhabwa, kugira ngo azifashishwe muri gahunda z’iterambere zikubiye mu nkingi enye zirimo ibikorwaremezo n’itangwa rya serivisi.
Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Perezida William Ruto yasabye Abanya-Kenya by’umwihariko abayobozi gukunda igihugu cyabo, aho kukivuga nabi.
Ati “Tugomba kwiyizera, tugomba gukunda iki gihugu, niba uvuga ibintu bibi kuri Kenya, ni uwuhe musanzu uri gutanga? Niba wanga igihugu cyawe ni gute icyo ari igisubizo, niba ufite ibitekerezo byiza tubwire.”
Yakomeje asaba abafite ibitekerezo byiza byubaka igihugu kubitanga, aho kwirirwa bajujura.
Ati “Ndashaka kuvuga ibi kugira ngo nkureho ugushidikanya gushobora kubaho. Umuntu uwo ari we wese ufite ibitekerezo byiza, agomba kwigaragaza. Kujujura, gushyira abantu mu majwi ndetse n’ibindi bikorwa byose nk’ibyo byo gukabiriza ntabwo bizahindura igihugu cyacu, kandi tugomba kubisobanura neza, bimwe mu bintu turi gukora uyu munsi bikwiriye kuba byarakozwe mu myaka myinshi ishize, ariko bamwe mu bayobozi muri twe bahitamo inzira yoroshye, ibaha igikundiro ntabwo tuzigera dukora ibintu by’ingenzi abaturage bacu bakeneye.”
Perezida Ruto ntiyigeze avuga mu mazina abo yageneye ubu butumwa, gusa yabutanze mu gihe hakomeje kugaragara abari mu buyobozi bwe cyangwa ababuhozemo banenga ibyo akora, barimo n’uwari Visi Perezida, Rigathi Gachagua.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *