Kenya: Polisi yaciye imyigaragambyo mu murwa mukuru kugeza ku mabwiriza mashya
Yanditswe: Thursday 18, Jul 2024

Igipolisi cya Kenya cyahagaritse imyigaragambyo rwagati mu murwa mukuru wa Nairobi kugeza igihe hazatangazwa andi mabwiriza nyuma y’ibyumweru byinshi by’imyigaragambyo leta ivuga ko yacengewemo n’udutsiko tw’abagizi ba nabi.
Zimwe mu mpirimbanyi zahamagariye abantu guterana kuri uyu wa Kane bafite ibikoresho byo gukambika cyangwa "kwigarurira" Parike ya Uhuru yegeranye n’umujyi rwagati, mu gihe abapolisi benshi buzuye Nairobi.
Nibura abantu 50 baguye mu myigaragambyo iyobowe n’urubyiruko yamagana izamuka ry’imisoro yatangiye muri Kenya mu kwezi gushize kandi irakomeza na nyuma y’uko Perezida William Ruto akuyeho ayo mategeko akirukana n’abaminisitiri hafi ya bose.
Impirimbanyi zivuga ko bifuza ko Ruto yakwegura kandi bagasaba ko habaho amavugurura yo guca ruswa no gukemura ikibazo cy’imiyoborere mibi.
Umuyobozi w’igipolisi, Douglas Kanja Kiricho, mu itangazo rye ryo ku wa Gatatu nk’uko tubikesha Reuters yagize ati: "Dufite amakuru yizewe ko imitwe y’abagizi ba nabi iteganya kwifashisha imyigaragambyo ikomeje kugira ngo bagabe ibitero byabo, birimo no gusahura."
Yakomeje agira ati "Nta myigaragambyo izemerwa mu karere k’ubucuruzi ka Nairobi no mu nkengero zaho kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya kubw’umutekano rusange."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *