skol

Kenya: Umugabo yakomerekejwe bikomeye n’abavandimwe be bashatse kumusiramuza ku ngufu

Yanditswe: Wednesday 07, Jan 2026

featured-image

Umugabo w’imyaka 40 wo mu Karere ka Migori mu Majyepfo ya Kenya yakomerekejwe bikomeye n’abavandimwe be nyuma yo kugerageza kumujyana kumusiramuza ku ngufu.

bi byatangajwe na Beth Samburu, umuyobozi ushinzwe uburinganire mu gace ka Ntimaru muri ako karere.

Polisi yavuze ko uwo mugabo yari mu rugo rwe mu Mudugudu wa Bogesi ubwo abavandimwe batatu bamuteraga.

Mu itangazo polisi yashyize hanze yavuze ko abo bagabo batatu bamukomerekeje bikomeye ku mutwe no ku ntugu zombi.

Yagize iti “Abo bagizi ba nabi bari bafite ibikoresho bikomeye kandi bityaye nyuma y’uko uwo mugabo yanze ko bamujyana ku ngufu, bamukomerekeje bikomeye ku mutwe no ku bitugu byombi.”

Abo bagabo kandi banangije inzu ye basenya amabati bakoresheje ibyo bikoresho bari bafite.

Polisi yavuze ko nyuma yo kumutabara, uwo mugabo yajyanwe kwa muganga kugira ngo yitabweho, mu gihe abakekwaho icyaha bakiri gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa